Bwiza
ads

Israel: Perezida Isaac Herzog yakiriye Ambasaderi mushya w’u Rwanda

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 26 Ukwakira 2026 saa 09:34
Iminota 1 yo gusoma
Israel: Perezida Isaac Herzog yakiriye Ambasaderi mushya w’u Rwanda

Muri iki gitondo cyo kuwa Mbere, Perezida Isaac Herzog yakiriye impapuro zemerera Maj. Gen. Emmanuel Bayingana kuba Ambasaderi mushya w'u Rwanda muri Israel.

Ambasaderi Maj. Gen. Emmanuel Bayingana yakiriwe na Perezida wa Israel, Isaac Herzog, iwe mu rugo, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya perezida muri Israel bibinyujije kuri X.

Perezida Herzog yagaragaje ko hari ubucuti n'ubufatanye bugenda bwiyongera hagati ya Israel n'u Rwanda mu nzego nyinshi, zirimo guhanga udushya, ubuhinzi, iterambere, n'uburezi.

Ku itariki 10 Kamena 2026 nibwo Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma ashyiraho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye za Leta, barimo abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta, abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’abadipolomate bazahagararira u Rwanda mu mahanga barimo na Maj. Gen. Bayingana.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.