Bwiza

Israel yivuganye 6 bari mu bitaro muri Gaza

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 12 Ugushyingo 2026 saa 07:17
Israel yivuganye 6 bari mu bitaro muri Gaza

1460723

Igitero cy’indege cya Israel cyagabwe ku bitaro bya Nasser biherereye mu mujyi wa Khan Younis mu majyepfo ya Gaza, cyahitanye abantu batandatu barimo umuganga, abandi barenga 12 barakomereka.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko iki gitero cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2026, kikibasira igice cy’ibitaro gikorerwamo ubuvuzi bwo kubaga abarwayi.

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyagabye icyo gitero, kivuga ko cyari kigamije kwica umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas n’abandi barwanyi. Cyavuze kandi ko Hamas yari yarahinduye ibice by’ibitaro icyicaro cy’ibikorwa bya gisirikare, ariko nticyatanga ibimenyetso bishimangira ibyo birego.

Ibitaro bya Nasser ni bimwe mu bigifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi muri Gaza, aho ibikorwaremezo by’ubuvuzi byangijwe bikomeye n’intambara imaze imyaka irenga itatu.

Nubwo muri Gaza hari amasezerano y’agahenge yashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel yakomeje kugaba ibitero. Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ivuga ko kuva ayo masezerano yatangira mu Ukwakira 2025, abantu 1.622 bamaze kugwa mu bitero no kuraswa n’ingabo za Israel.

Intambara yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo abarwanyi ba Hamas bagabaga igitero mu majyepfo ya Israel, kigahitana abantu bagera ku 1.200 abandi 251 bagashimutwa. Kuva icyo gihe, ibitero bya Israel bimaze guhitana abarenga 74.600 muri Gaza, nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri ako karere ibigaragaza.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.