Issa Bigirimana yerekeje muri Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu, yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Issa Bigirimana wamenyekanye cyane mu kipe ya APR FC.

Rayon Sports yemeje ko yasinyishije uyu musore ukomoka i Burundi igira iti: “Dushobora kubyemeza! Issa Bigirimana Ni umukinnyi wa gikundiro umwaka utaha w’imikino. Duhaye ikaze uyu mukino ufite impano uvuye muri Police FC.”

Iyo Police FC rutahizamu Issa Bigirimana yari yayigezemo muri Mutarama uyu mwaka, nyuma yo gutandukana na Young Africans yo muri Tanzania yari yerekejemo mu mpeshyi y’umwaka ushize nyuma yo gutandukana na APR FC, gusa bikarangira abuze umwanya wo gukina.

Police FC yari yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Issa Bigirimana azwiho kuba ari umwe mu bakinnyi bakina imbere ku mpande bihuta, ibishobora kuzatuma yitwara neza muri Rayon Sports mu gihe izaba yamuhaye umwanya wo gukina, dore ko umubare w’abakinnyi bakina basatira izamu ukomeje kwiyongera muri iyi kipe.

Ikindi rutahizamu Issa Bigirimana azwiho kuba yaratsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego bitanu akinira APR FC, bikamugira umwe mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri Derby ya Kigali, inyuma y’abarimo Sina JĂ©rĂ´me na Bokota Labama.

Kwitwara neza muri Rayon Sports bishobora kuzatuma aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iriya derby, dore ko arushwa na Sina Jérôme ibitego bibiri byonyine.

Issa Bigirimana yinjiye muri Rayon Sports asangamo abandi bakinnyi benshi yasinyishije mu mpeshyi y’uyu mwaka, barimo Umunya-Togo Alex Harley, Umurundi Nihoreho Arsène, umuzamu Kwizera Olivier, ndetse n’Umukongomani Manasse Mutatu.

Iyi kipe kandi bivugwa ko yamaze gusinyisha Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC, yemwe ikaba inavugwamo abandi bakinnyi nka Nizigiyimana Abdul Karim Mackenzie, Rukundo Denis, Emery Bayisenge na Hakizimana Muhadjiri.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *