Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda ADEPR riranyomoza amakuru avuga ko abapasitori 11 bo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke bahunze Itorero nk’uko byasohotse mu bitangazamakuru tariki ya 23 Mutarama 2016 bifite umutwe ugira uti “Abapasitoro 11 muri ADEPR bamanitse Bibiliya bahunga Pst Tom Rwagasana.”

Itorero rya ADEPR riratangaza ko abo bapasiteri 11 bavuzwe n’ibitangazamakuru ko bahunze, atari ko bimeze ahubwo ko basabye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Kugeza ubu Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda ADEPR rimaze gushyira mu kiruhuko cy’izabukuru abantu 96 hagendewe ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.
Nubwo ubuyobozi bwa ADEPR butanze ibarwa igaragaza uwahawe cyangwa umwe mu bemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuro, ntabwo batanze ibarwa isaba kujya mu zabukuru, ubuyobozi bukuru mu murongo wa telefone bavuze izo barwa ziri mu ntara abo bashumba babarizwamo.
Turacyabikurikirana ngo ukuri kumenyekane.
Link y’inkuru yari yatangajwe: https://bwiza.com/abapasitoro-11-muri-adepr-bamanitse-bibiliya-bahunga-past-tom-rwagasana/
Ibarwa yemerera Pst Sekanabo Etinne kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

Urutonde rw’Abasabaga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru:

Â
Ubwanditsi bwa ADEPR
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com
Â
Â


