Itsinda ry’abasenateri bo muri Zimbabwe bari muruzinduko rw’iminsi 5 mu Rwanda, kuri uyu wa Kane baganiriye n’Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda. Ni abasenateri bagize komite ngenzuzi ishinzwe ibirebana n’amahoro n’umutekano muri Sena ya Zimbabwe. Ni urugendoshuri rugamije kwigira ku Rwanda inzira rwanyuzemo rwubaka uru rwego byatumye ruba Igihugu cy’indashyikirwa mu birebana n’amahoro n’umutekano kuri uyu Mugabane wa Afurika, nkuko bo ubwabo babyivugira. Ibihugu bitandukanye bikomeza kuza kwigira ku Rwanda ku ngingo zitandukanye. Ahanini haba harebwa uko rwabyitwayemo kugira ngo rwongere rwiyubake nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


