Abasirikare bo muri MONUSCO bari mu babatozaga

Ituri: Abasirikare barenga 700 bo mu mutwe kabuhariwe wa ‘Tigre’ barangije amahugurwa

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo barenga 700 babarizwa mu mutwe kabuhariwe wa Tigre basoje amahugurwa y’ibikorwa byihariye by’igisirikare bari bamaze amezi 9 bakorera mu kigo cya Lukusa kiri muri Kisangani.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa ku mugaragaro wabereye kigo cya Rwampara kiri muri teritwari ya Bunia kuri uyu wa 10 Mutarama 2023, witabirwa n’abayobozi barimo Guverineri ku rwego rwa gisirikare wa Ituri, Lt Gen. Luboya Johnny.

Aba basirikare berekanye ubumenyi bwihariye bakuye mu kigo cya Lukusa muri aya mezi bamaze batozwa n’ingabo zirinda abayobozi bakuru zizwi nka GR ndetse n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO.

Lt Gen. Luboya, amaze kureba imyiyerekano y’aba basirikare yarimo igikorwa cyo kurasa ku bipimo no kurwanisha umubiri, yavuze ko yababonyemo ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo.

Uyu muyobozi yagize ati: “Uru rubyiruko rwagaragaje ko rwiteguye kurwanirira ubusugire bw’igihugu no kurwanya uwo ari we wese ufata intwaro, arwanya Leta, byose rwabikuye muri aya mahugurwa.”

Bivugwa ko aba basirikare bashobora koherezwa muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo bajye gufasha bagenzi babo guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Abasirikare bo muri MONUSCO bari mu babatozaga
Abasirikare bo muri MONUSCO bari mu babatozaga

Lt Gen. Luyoboya yagaragaje ko yizeye ubushobozi bw'aba basirikare
Lt Gen. Luyoboya yagaragaje ko yizeye ubushobozi bw’aba basirikare

Abasirikare barenga 700 ni bo barangije aya mahugurwa
Abasirikare barenga 700 ni bo barangije aya mahugurwa

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Ituri: Abasirikare barenga 700 bo mu mutwe kabuhariwe wa ‘Tigre’ barangije amahugurwa
    Murakoze, ariko nta musirikare w’umukongomani wa kabuhariwe ubaho nabonye General wumva isasu ari mu gifaru akakivamo akajya kwihisha mu giguru yambaye urukweto rumwe

  2. Ituri: Abasirikare barenga 700 bo mu mutwe kabuhariwe wa ‘Tigre’ barangije amahugurwa
    Uretse ko babacanchuro ba Wagner nabaturkia bashobora kwivanga mumirwano na abasirikari ba FARDC ntibahagarara imbere ya M23 have na maimai ntibayishobora

    1. Ituri: Abasirikare barenga 700 bo mu mutwe kabuhariwe wa ‘Tigre’ barangije amahugurwa
      Nyamara hari abagumye muzasabwe kandi ngo amazi si yayandi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *