Jacob Zuma yagiye mu rusengero kuvugirayo ko yafunzwe azira uko asa bikitirirwa ruswa

Sangiza iyi nkuru

Muri Afurika y’Epfo ishyamba si ryeru hagati y’Ubutegetsi burangajwe imbere Ramaphosa na Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’iki gihugu nyuma y’uko yafunzwe ashinjwa ruswa mu myaka yashize.

Kuri iki cyumweru rero taliki 10 Werurwe2024,Zuma yagiye mu rusengero avugirayo amagambo akomeye ashimangira ko ubwo yafungwaga atazize ruswa nk’uko ngo yabyitiriwe ahubwo ko yazize ko ari umwirabura.

Yavuze ibi ubwo yari mu rusengero rwa Shekinnah ministries church ruherereye mu mujyi wa Phillipi.Zuma yari agaragiwe n’abayoboke biri dini barimo bahimbaza Imana ari nako anyuzamo agafata umwanaya akavuga amagambo ashingiye kuri Politiki.

Mu 2009 nibwo uyu munyepolitiki yagiye ku buyobozi kugeza mu 2018 nyuma aza guhatirwa kubuvaho ashinjwa ibyaha bya ruswa yari akurikirwanyweho, ndetse arafungwa.

Ubwo yari kuri Aritari y’urwo rusengero abyina indirimbo yitwa Umshiniwam, yaje gufata umwanya abwira abari bateraniye aho ko mu gihe yafungwaga byari akagambane gashingiye ku irondaruhu, kuko ngo iyo aza kuba umuzungu ntaba yarafunzwe.

Kugeza ubu Zuma yitandukanyije n’ishyaka rya ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo aho aherutse gutangaza ko ashyigikiye ishyaka rishya rya Umkhonto rikomeje gushinga imizi muri iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *