Umunya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jeannot Witakenge, wakiniye APR FC na Rayon Sports (akanayibera umutoza) yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2020 aguye i Bukavu.
Inkuru y’urupfu rwa Witakenge yemejwe na Didi Mwati Bulambo wari incuti ye ya hafi, wemeje ko yahitanwe na Kanseri yari amaze igihe arwaye.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yagize ati: “Jeannot Witakenge wacu yitabye Imana uyu munsi azize kanseri. Wararwanye, urahatana ariko ntibyakunda. Ku bwanjye umukinnyi mwiza w’ibihe byose ukina hagati mu kibuga ku mwanya nimero 6 no ku 10. Kuva muri Muungano, Lupopo no mu Rwanda wari umuhanga. Ngusezeyeho Jeannot Witakenge, ruhukira mu mahoro. Nta yandi magambo mfite.”
Muri Kanama umwaka ushize ni bwo byari byamenyekanye ko Jeannot Witakenge arembeye mu bitaro by’i Bukavu nyuma yo kubagwa igifu.
Kuva icyo gihe nta makuru menshi avuga kuri uyu mugabo yigeze atangazwa, kugeza ku wa 11 Mata 2020 aho byatangajwe ko yasubiye mu bitaro ndetse akaba arembeye mu bitaro by’i Bukavu.
Jeannot yakiniye igihe kinini ikipe ya Rayon Sports akina mu kibuga hagati ndetse yari umwe mu nkingi za mwamba zayo. Yibukirwa cyane kuba yari mu ikipe ya Rayon Sports yakuye CECAFA muri Zanzibar mu 1998.
Witakenge yavuye muri Rayon Sports muri 2006 yerekeza muri Saint Eloi Lupopo yo muri RD Congo, agaruka mu Rwanda muri 2008 aje muri APR FC na yo yagiriyemo ibihe byiza.
Uyu mugabo wari ufite imyaka 39 y’amavuko, yabaye umutoza muri Rayon Sports hagati ya 2017 na 2018, ashinzwe kongerera ingufu abakinnyi.
Rayon Sports yayijyanwemo na Karekezi Olivier, uyu mugabo yirukanwe asigaramo akorana n’Umubiligi Ivan Jacky Minnaert, baza gutandukana nyuma y’igihe gito.

6 Responses
Jeannot Witakenge wakiniye Rayon Sports na APR FC yitabye Imana
RIP legend tuzahora tukwibuka Mediateur carbirateur nimero 1

Jeannot aratubabaje twese.Ubundi Cancer ikunze kwica abantu barengeje imyaka 50.None imujyanye afite 39.Birababaje ukuntu yadukiniye tukishima muli Rayons na APR.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.