BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Jenerali w’inyenyeri eshanu Benoît Puga yatawe muri yombi

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 24 Nzeri 2026 saa 18:05
Iminota 2 yo gusoma412 Abasomye
Jenerali w’inyenyeri eshanu Benoît Puga yatawe muri yombi

167930

Jenerali w’inyenyeri eshanu mu ngabo z'u Bufaransa, Benoît Puga wahoze ayobora urwego rukomeye rushinzwe imidari y’icyubahiro y’igihugu, afungishijwe ijisho kubera iperereza ku itangwa ry’imidari rikekwa kuba ryarabayemo ruswa no gukoresha ububasha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Puga yafunzwe by'agateganyo ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026, abazwa n’abagenzacyaha b’u Bufaransa mu iperereza ryibanda ku itangwa rikemangwa ry’imidari ya Légion d’honneur, umwe mu midari ikomeye cyane itangwa n’u Bufaransa.

Uyu Jenerali w'inyenyeri eshanu yahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Chancellerie de la Légion d’honneur, urwego rwa Leta y’u Bufaransa rushinzwe gucunga no gukurikirana gahunda z’imidari y’icyubahiro y’igihugu, cyane cyane Légion d’honneur na Ordre national du Mérite.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Ni rwo rwego rureberera uburyo abantu bashimirwa ku bikorwa by’indashyikirwa cyangwa serivisi bakoreye igihugu, rukagenzura kandi ibijyanye n’itangwa ry’iyo midari n’amategeko ayigenga.

Ikinyamakuru Le Parisien kivuga ko Puga yafashwe mu rwego rw’iperereza ryatangiye muri Nzeri 2023, riyobowe n’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bushinzwe ibyaha by’imari (PNF).

Iri perereza ryibanda ku makenga arimo ruswa, gukoresha ububasha mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kwakira cyangwa gutanga inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abagenzacyaha barimo gusuzuma uruhare Puga yaba yaragize mu itangwa ry’imidari ku bantu bari hafi y’uwahoze ari Senateri w’u Bufaransa akaba n’umucuruzi, Jean-Pierre Bansard, ndetse n’umubano afitanye na bo.

Bansard yapfuye muri Kanama 2024.

Iperereza ririmo kandi kureba uko bamwe mu bantu bari hafi ye babonye imidari ya Légion d’honneur cyangwa Ordre national du Mérite, ndetse niba hari inyungu zatanzwe mu buryo butemewe kugira ngo iyo midari iboneke.

Puga yayoboye Chancellerie de la Légion d’honneur kuva mu 2016 kugeza mu 2023.

Mbere yaho, yari umwe mu basirikare bakomeye b’u Bufaransa, ndetse yabaye Umuyobozi wihariye ushinzwe ibya gisirikare ku butegetsi bwa ba perezida Nicolas Sarkozy na François Hollande.

Yageze ku ipeti rya général d’armée riri mu mapeti yo hejuru cyane mu gisirikare cy’u Bufaransa.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.