Kabale: Habuze ujya gusaba umurambo w’Umunyarwanda warasiwe ku mupaka

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi bo mu Karere ka Kabale, mu gihugu cya Uganda baravuga ko umurambo w’Umunyarwanda uherutse kurasirwa ku mupaka w’iki gihugu n’u Rwanda waheze mu buruhukiro habuze abantu bajya kuwusaba.

Uyu Munyarwanda ni umwe mu gatsiko k’abantu umunani baherutse kuraswaho, kuwa Gatanu ushize, n’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu Karere ka Burera, bagerageza kwinjiza magendu ya kanyanga mu gihugu bayivanye muri Uganda.

Uwapfuye ni uwitwa Kyaboobo Bizumuremyi, wo mu Mudugudu wa Sebukuma, mu Murenge wa Gatebe, mu Karere ka Burera, aho we na bagenzi be barindwi barasiwe.

Ubwo inzego z’umutekano ku mupaka zabarasagaho, Bizumuremyi na bagenzi be birutse basubira muri Uganda, ariko aza kwicwa n’ibikomere by’amasasu ubwo yari arimo kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Muguri.

Bagenzi be, Rusizi Rwamayanje na Ronald Nihabusa nabo bakomeretse, bajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Rubaya ya IV, ariko Rwamayanje acika kuri iki kigo bukeye kuwa Gatandatu.

Nihabusa we yahise yoherezwa ku Bitaro bya Kabale aho arimo kuvurirwa nk’uko bitangazwa na Chimpreports.

Umuyobozi w’Akarere ka Kabale, Darius Nandinda, avuga ko batarumva abo mu muryango wa nyakwigendera kuva ibi byaba.

Avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yabimenyesheje minisiteri y’ububanyi n’amahanga hategerejwe ikindi cyo gukora. Yongeyeho ko umurambo ukiri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabale.

Hagati aho, ukuriye igipolisi mu Karere ka Kabale, DPC Brian Ampeire, avuga ko abandi Banyarwanda batanu bari kumwe n’aba ari bo; Mbarushimana Theodore w’imyaka 19, Bosco Manirafasha w’imyaka 22, Aron Nagitimana w’imyaka 18, Kasasira Jabirimasi w’imyaka 17 na Habyarimana Jean d’Amour w’imyaka 17, bagifungiye kuri station ya polisi ya Kabale, aho bakurikiranweho kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kabale: Habuze ujya gusaba umurambo w’Umunyarwanda warasiwe ku mupaka
    Umuryango wagize ibyago turawihanganisha, kd bakomeze gukurikiza amabwiriza yinzego zumutekano

  2. Kabale: Habuze ujya gusaba umurambo w’Umunyarwanda warasiwe ku mupaka
    Umuryango wagize ibyago turawihanganisha, kd bakomeze gukurikiza amabwiriza yinzego zumutekano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *