Bwiza
ads

Kabila na FRN muri RDC: AU yatanze umuburo ku gushaka gufata ubutegetsi ku mbaraga

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 20 Ukwakira 2026 saa 08:14
Iminota 3 yo gusoma
Kabila na FRN muri RDC: AU yatanze umuburo ku gushaka gufata ubutegetsi ku mbaraga

186033

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) waburiye abashobora gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu muri Congo Kinshasa, mu gihe uwahoze ari Perezida Joseph Kabila ayoboye Ihuriro rishya rya Politiki na Gisirikare rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ridahisha ko rigambiriye gukuraho ubutegetsi.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 20 Mutarama, yavuze ko arimo gukurikiranira hafi ibiri kubera muri RDC, ashimangira ko ibibazo byugarije iki gihugu bigomba gukemurwa mu nzira z’amahoro, hubahirizwa inzego zacyo n’amahame ya demokarasi.

Youssouf yasabye abafite uruhare muri politiki y’iki gihugu “gushyira imbere inzira z’amahoro gusa, kwirinda ibikorwa byongera umwuka mubi no kudakora ibishobora kubangamira ibiganiro n’ubwiyunge bw’igihugu”.

AU yashimangiye ko yamagana impinduka z’ubutegetsi zinyuranyije n’Itegeko Nshinga, cyane cyane gufata ubutegetsi ku mbaraga no guhirika inzego zashyizweho mu buryo bwa demokarasi.

Nubwo Perezida wa Komisiyo ya AU atavuze mu buryo butaziguye izina rya Joseph Kabila cyangwa FRN, uyu muburo uje mu gihe havugwa impungenge ku ruhare rw’uriya wahoze ayobora RDC mu ihuriro rifitanye isano n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Ku wa 12 Ukwakira 2026 ni bwo Kabila yatangiye kuyobora FRN nyuma yo gutangirizwa ku mugaragaro mu mujyi wa Goma umaze hafi imyaka ibiri ugenzurwa n'iyari AFC/M23.

FRN ihuriyemo abantu bakomeye mu buyobozi bwa AFC/M23, barimo Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Gen. Sultani Makenga, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019. Uruhare rwe rushya muri iri huriro rwongeye guteza impaka ku hazaza h’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC n’uburyo ibiganiro bigamije amahoro byakomeza.

Muri Mata 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye ibihano, zimushinja gufasha AFC mu buryo bw’amafaranga, gushishikariza abasirikare ba Leta kwitandukanya n’ingabo z’igihugu no kugerageza gutegura ibitero byibasira ingabo za Guverinoma ya RDC. Ibyo ni ibirego byashyizwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Raporo y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse muri Nyakanga 2026 na yo yavugaga ko Kabila na Nangaa bafite intego yo gufata Kinshasa, nubwo hari abayobozi ba M23 batemeraga kwagura ibikorwa bya gisirikare bikarenga Uburasirazuba bwa RDC.

Kabila we yahakanye mbere ko ashyigikira M23, ashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi kumugira nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke biri mu gihugu.

Mu itangazo ryayo, AU yanashimangiye ko hakenewe kubungabunga intambwe imaze guterwa mu biganiro bya Doha na Washington, kubahiriza ibyo impande zirebwa n’ayo masezerano ziyemeje, kubahiriza agahenge no kurinda abasivili.

Amasezerano ya Washington, yashyizweho umukono n’u Rwanda na RDC mu Ukuboza 2025, agamije gukemura ibibazo by’umutekano birebana n’ibihugu byombi. Ku rundi ruhande, ibiganiro bya Doha byibanda ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati ya Guverinoma ya RDC na AFC/M23.

Youssouf yongeye kugaragaza ko AU ishyigikiye ibikorwa by’ubuhuza biyobowe na Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, afashijwe n’itsinda ry’abahuza bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Yashimangiye kandi ko AU ishyigikiye ubusugire bwa RDC, ubumwe bwayo n’ubudahangarwa bw’imbibi zayo, asaba ko amakimbirane yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu akemurwa binyuze mu biganiro.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.