CBKBKAC7IJGVLJCEZ2XCOTJXOQ

Kabila yashimangiye ko igihe kigeze ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Tshisekedi bukavaho

Sangiza iyi nkuru

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ari ngombwa ko ubutegetsi bw’igihugu bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye buvaho.

Kabila yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi. Ni ikiganiro cyabereye mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Goma.

Muri iki kiganiro, Kabila yongeye gushinja Tshisekedi n’ihuriro rye kuba barishe amasezerano bagiranye, ubwo Perezida uriho yashyikirizwaga ubutegetsi muri 20219.

Ati: “Mu 2019, umuryango wanjye wa politiki (FCC) wasinyanye amasezerano na CACH (ihuriro rya Tshisekedi na Kamerhe). Twari dufite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Sena, ku buryo Tshisekedi atashoboraga kuyobora igihugu atadufite. Twashyizeho ubwo bufatanye kugira ngo imirimo y’igihugu ikorwe mu ituze kugeza ku matora akurikira. Nyuma yaho, Tshisekedi n’umuryango we wa politiki bavuze ko nta masezerano yigeze abaho. Ariko ibyo bavuga si byo, kuko hari kopi imwe yonyine, kandi nayibitse kuko nari nzi ko iyo nyibaha yari guhita ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.”

Kabila yamaganye by’umwihariko umugambi wa Perezida Tshisekedi n’abantu ba hafi ye wo guhindura itegekonshinga rya Congo Kinshasa, kugira ngo azabashe kwiyamamaza muri manda ya gatatu.

Yavuze ko n’ubwo adashyigikiye uriya mugambi bisa n’aho n’ubundi igihugu nta tegekonshinga kikigira.

Ati: “Irihe tegekonshinga? Ku bwa Kinshasa ntaribaho. Ryirengagijwe kuva mu 2019. None se bazavugurura iki? Njye mbona bashaka gushyiraho itegekonshinga rishya. Ibi byose byo kurihindagura ni bibi cyane, biteye inkeke.”

Kabila kandi yagaragaje ko kuri ubu igihe kigeze ngo ubutegetsi bw’igitugu buriho muri Congo Kinshasa buveho.

Ati: “Sintekereza ejo hazaza, ntekereza uyu munsi. Nabivuze muri Gicurasi umwaka ushize, tugomba guhagarika ubu butegetsi bw’igitugu buriho. Kugira ngo bigerweho, tugomba gukangurira no guhugura Abanye-Congo bose, baba abari mu buhungiro cyangwa mu gihugu imbere. Buri wese agomba kubigira inshingano. Kandi kugira ngo dutsinde ubu butegetsi, Abanye-Congo bafite ingingo ya 64 y’itegekonshinga (iteganya ko buri Munye-Congo agomba guhangana n’umuntu cyangwa itsinda rifata ubutegetsi ku ngufu cyangwa ribukoresha binyuranyije n’itegekonshinga).”

Kabila yavuze ko hatagize igikorwa, Congo Kinshasa ishobora kwisanga mu bibazo nk’ibyo igihugu cya Sudani kirimo muri iki gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *