Joseph Kabila Kabange uyobora ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), yashyizeho abayobozi bashya mu nzego z'ubuyobozi bw'umujyi wa Bukavu n'ubwa Teritwari ya Kabare, mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, anagena imiterere y'inyandiko zizajya zikoreshwa mu nzego zitandukanye z'ubutegetsi bw'iryo huriro.
Ibi biri mu mateka y'amategeko (ordonnances) atatu yashyizweho umukono na Kabila ku wa 24 Ugushyingo 2026, i Goma.
Kabila yagennye Elie Rubambura Espoir nk'umuyobozi w'umujyi wa Bukavu, asimbuye ubuyobozi bwari bwarashyizweho n'ubuyobozi bwa AFC-M23 mu cyemezo cyo ku wa 6 Kamena 2026.
Yashyizeho kandi Kazimiri Byamungo Samuel nk'umuyobozi wa Teritwari ya Kabare, na yo iherereye muri Kivu y'Amajyepfo.
Izi mpinduka zije mu gihe FRN ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka inzego z'ubuyobozi mu bice igenzura byo mu burasirazuba bwa RDC, nyuma yo kuvuga ko yamaze gusimbura AFC-M23 no gukomeza inshingano zayo mu miyoborere no mu biganiro bya politiki.
FRN kandi biciye mu mateka yashyizweho umukono na Kabila, yemeje uburyo inzego zayo zizajya zitanga inyandiko z'ubuyobozi, kuva ku rwego rw'ubuyobozi bukuru kugeza ku rwego rw'ibanze.
Riteganya ko Perezida wa FRN azajya ashyiraho amategeko azwi nka 'Ordonnances', Umunyamabanga Mukuru agatanga 'Décrets', mu gihe abayobozi b'amashami na ba Guverineri bazajya batanga ibyemezo by'ubuyobozi n'ibyemezo by'intara.
Ku rwego rw'imijyi, ba Meya bazajya batanga 'Arrêtés urbains', abayobozi ba za teritwari bagatanga 'Décisions territoriales', naho abayobozi b'amakomini, imirenge n'uduce tw'ubuyobozi bw'ibanze na bo bakagira inyandiko zihariye bazajya bakoresha.
Izi nyandiko zigaragaza ko FRN iri gushyiraho imiterere y'imiyoborere yayo, harimo kugena abayobozi, inshingano z'inzego zitandukanye n'uburyo ibyemezo by'ubuyobozi bizajya bifatwa.


