image_870x_67c80de741670

Kadudu wo muri Gen-Z Comedy yihakanwe na se wamubyaye

Sangiza iyi nkuru

Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu ni umwe mu bakobwa bake bagaragara mu bitaramo bya Gen-Z Comedy bitegurwa n’umunyarwenya Fally Merci, nubwo amaze kwamamara mu rwenya, yanyuze mu buzima bukomeye nyuma yo kwihakwa na se, we n’abavandimwe be bahise bajya kurererwa kwa sekuru na we utari ufite ubushobozi buhagije.

Ubwo yari mu kiganiro kuri B&B Kigali, Kadudu yagaragaje uburyo gufashwa n’abandi byamufashije gukomeza ubuzima ndetse anaboneraho kubara inkuru y’ukuntu se wamubyaye yamwihakanye we n’abavandimwe be.

Muri iki kiganiro kandi, Kadudu yanagarutse ku buryo Jeannette Kagame yafashije abakobwa benshi kubona ibikoresho by’isuku ku mashuri, bikamufasha no mu buzima bwe.

Yagize ati: “Ku ishuri hageraga ibikoresho by’isuku, umwarimu umwe akampa. Nkatwe twavaga mu miryango ikennye, byaradufashaga cyane. Ni yo mpamvu nifuza gushimira Nyakubahwa Jeannette Kagame no kumusaba gukomeza gufasha abakobwa bo mu byaro.”

Nubwo yaciye mu bihe bikomeye, urwenya rwamufashije kwiyakira. Yavuze ko mbere yumvaga nta muntu ushobora kumwumva cyangwa kumukunda, ariko Fally Merci yamufashije kongera kwisanzura.

Kadudu asaba abakobwa bahura n’ibibazo kudacika intege. Ati: “Ibibazo duacamo ni ishuri. Icy’ingenzi ni ukubyakira, tukabibyaza imbaraga zo kubaka ejo hazaza heza.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *