Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yahuye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer.
Abayobozi bombi bahuriye i Paris mu Bufaransa aho bari bitabiriye umuhango wo gutangiza imikino Olympique iri kuhabera.
Perezidansi y’u Rwanda mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko Kagame na Starmer baganiriye ku ngingo zirimo “gushimangira ubufatanye mu bucuruzi, siporo, ikoranabuhanga no kurengera ibidukikije”.
Ni bwo bwa mbere Perezida Kagame yari ahuye na Keir Starmer kuva uyu munyapolitiki wo mu ishyaka ry’abakozi yagirwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu ntangiriro z’uku kwezi.
Intsinzi ya Starmer n’ishyaka rye rya Labour Party ryahise rishyira iherezo kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda u Bwongereza bwari bufite, kuko yahise asesa amasezerano yerekeye iyi gahunda ibihugu byombi byari byarasinyanye mu myaka ibiri ishize.
Ni nyuma yo kugaragaza iriya gahunda nk’idakurikije aya mategeko.
U Rwanda icyakora rwavuze ko rutazasubiza u Bwongereza abarirwa muri $ miliyoni 310 bwari bumaze kuruha.


