Bwiza

Kajugujugu y’Igisirikare cy’u Burusiya iravugwaho kuvogera ikirere cya Finlande

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 22 Ugushyingo 2026 saa 06:18
Kajugujugu y’Igisirikare cy’u Burusiya iravugwaho kuvogera ikirere cya Finlande

Kajugujugu y'Igisirikare cy’u Burusiya iravugwaho kuvogera ikirere cya Finlande, nk'uko Minisiteri y'Ingabo muri iki gihugu cyo mu majyaruguru y’u Burayi yabitangaje ku wa Gatandatu.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y'amasaha make habaye igitero cya drone cyasize ubwato bw'imizigo bw'u Burusiya butwikiwe mu Kigobe cya Finlande, igice cy'iburasirazuba bw'Inyanja ya Baltique.

Nk'uko Minisiteri y'Ingabo ya Finlande yabitangaje, iki gikorwa cyabaye saa 12:34 z'amanywa ku isaha yo mu mujyi wa Loviisa, ku nkombe y'amajyepfo.

"Uku kuvogera ikirere kuvugwa gushobora kuba gufitanye isano n'ibikorwa byo gutabara cyangwa kugenzura byakozwe na Finlande nyuma y'iyangirika ryabaye ku bwato bw'imizigo mu Kigobe cya Finlande," ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo, Antti Hakkanen, nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru cya leta, YLE.

Minisiteri yongeyeho ko iyi kajugujugu ishobora kuba yinjiye imbere mu birometero bigera kuri 4.1 (miles 2.5) ku butaka bwa Finlande.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.