Pasiteri mu idini ryitwa Tabernacle Church Kansanga witwa Saazi Godfrey, ari mu marira nyuma y’aho umugabo witwa Reagan Akankwasa, wari usanzwe ari konvuwayeri, ateye inda umugore we, Edith, agahita ahunga igihugu. Pasiteri Saazi yari asanzwe aha akazi Akankwasa ngo avane umugore we ku kazi ku mugoroba, mu gitondo akakamugezaho. Ibi ni nabyo byatumye haba urukundo hagati y’uyu mugore na konvuwayeri. Pasiteri Saazi yari yashingiye umugore we ubucuruzi ku nyubako, JBK Plaza ariko aza kumenya amakuru ko konvuwayeri yigaruriye umugore we, anamutera inda. Uyu mugabo yatangiye guhiga bukware Akankwasa, uyu mukonvuwayeri abimenye, nawe ahunga igihugu, yerekeza ahantu hataramenyekana nk’uko Bigeye ibitangaza. Muri batatu bavugwa muri iyi nkuru, nta n’umwe uragira icyo avuga kuri aya makuru.


