Akaboko k’umujura wagerageje kwiba ivuriro mu gace ka Kamwokya ku muhanda wa Mawanda muri Kampala, kaheze ku rugi, kuhava biranga. Abantu batandukanye nk’uko Matooke Republic yabitangaje, basanze uyu mujura akaboko ke kaheze mu rugi rw’iryo vuriro ry’amenyo kandi nta kindi kintu kimufashe. Ababonye uyu mujura bari bumiwe, basanze agerageza gukura ikiganza cye mu rugi ariko byamunaniye. Bamwe basabaga ko bahita bamuhondagura kuko bamufatiye mu cyuho mu gihe abandi bavugaga ko igihano cyo guhera mu rugi kandi nta kintu kimufashe nacyo gihagije. Muri Uganda aho bamwe bemera abavuzi ba gakondo (abasawo b’ekinansi) n’ibyo bita eddagala, bifashisha imiti gakondo mu gufata abajura. Byari bimenyerewe ko abajura bafatirwa mu mirima, bitandukanye n’uwo wasanzwe mu mujyi. Abantu benshi barimo n’abapolisi bagaragara mu mafoto, baje kureba ibyabaye kuri uwo mugabo.


