Kanyinya na Kigali: Bambukira umugezi wa Nyabugogo ku matiyo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Mirenge ya Kanyinya na Kigali mu Karere ka Nyarugenge bambuka umugezi wa Nyabugogo banyuze hejuru y’amatiyo y’amazi, banga kuzengruka kuko nta kiraro kibegereye.

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Ruyenzi mu Kagari ka Nzove no mu Mudugudu wa Kamenge wo mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali, bambuka umugezi wa Nyabugogo bagendera ku itiyo y’amazi iyinyura hejuru ndetse hari impungenge ko bamwe bashobora kugwamo cyangwa itiyo ikazangirika.

Aba baturage babwiye Igihe.com dukesha iyi nkuru ko banyura kuri iyi tiyo kuko ari yo nzira ya bugufi ituma bagera mu murenge wa Kigali cyangwa uwa Kanyinya mu buryo bwihuse batabanje kuzenguruka.

Umwe muri bo witwa Mukundabantu Emmanuel, ati “ Iyi tiyo ni nk’ ubwunganizi budufasha kutazenguruka ngo duce iriya ku Giticyinyoni kuko ni kure, abantu bose bayikoresha banga kuzenguruka kuko hahita haba kure.”

Uwimana Donald, we avuga ko abakunze kwambukira kuri iyi tiyo abenshi ari abafite imirimo mu Nzove no mu bice bihegereye.
Ati “ Nanjye njya mpanyura kubera kwanga kuzenguruka kubera ko iyo uzengurutse haba kure cyane kuko umuntu akoresha nk’isaha irenga.”

Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge, Serugendo Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko bifuza ko nta muturage wanyura aho hantu kuko atari inzira mu rwego rwo kwirinda ko hari uwagwa mu mugezi wa Nyabugogo.

Yagize ati “ Twasabye abantu kwirinda kugendera kuri iyo tiyo kuko hatari inzira ahubwo ari itiyo iri hejuru y’umugezi wa Nyabugogo WASAC yifashisha mu kuvana amazi muri Nzove iyajyana mu Murenge wa Kigali, ubwo rero niho abantu banyura rimwe na rimwe abona ari hafi ariko ubundi hari inzira isanzwe inyura ku kiraro ahazwi nko ku Giticyinyoni.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buri gufatanya na WASAC mu kurebera hamwe uko iyo tiyo yakorwa ku buryo ntawajya iyinyuraho no gutekereza uko hashyirwa ikiraro gica hejuru y’uwo mugezi wa Nyabugogo gihuza Umurenge wa Kigali n’uwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *