Karongi: Hari Ikigo Nderabuzima cyanga kuvura bamwe mu bakigana

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Rugabano, bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi cyiri mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bavuga ko iyo bagiye kuhivuriza batakirwa bitewe n’uko imyirondoro yo kuri icyo kigo iba itandukanye n’iy’ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu.

Abo baturage bahitamo kujya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Bubazi kuko aricyo kibegereye ariko bavuga ko bahagera ntibakirwe ngo bavurwe kuko hari ibyo baba batujuje nk’uko babivuga.

Mushimiyimana Valentine ati ” Ku irangamuntu y’umugabo hariho izina rimwe iyo ngiye kwivuza bareba muri sisitemu bakabonaho amazina abiri bakanga kutuvura bikatubera ikibazo.”

Manirumva Emmanuel we ati “ Iyo umuntu amaze kubaka urugo bamukura kubabyeyi,njye nagiye kwikuzaho bandika amazina abiri kandi kw’irangamuntu hariho rimwe,ibyo byatumye ntavurwa kuko iyo ngiye kwivuza basanga amazina yo muri NIDA adahura nayo muri Mutuelle.”

Aba baturage batangarije Radio ISANGANO dukesha iyi nkuru ko hari n’abandi bafite iki kibazo.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bubazi, Uwimfura Benson, avuga ko ntawe bangira kuvura iyo atujuje ibisabwa hari ubundi buryo bakoresha akavurwa.

Yagize ati “ Iyo muntu aje dugasanga afite ikibazo ku myirondoro duhamagara SEDO w’akagari kugira ngo ayihindure,hari igihe adahita aboneka tugasaba umurwayi ingwate tukamuvura imyirondoro yakosoka tukamusubiza ingwate ye, iyo adafite ingwate tumushyira mu bitaro umuryango we ugasigara ujya gushaka ibibura”.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza mu kagari ka Kabuga,unafite ubwisungane mu kwivuza mushingano ze, Manzi Jean Prève, avuga ko ibyo basabwa nk’akagari babikora ari uko ikigo nderabuzima kigora abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *