Umuturage wo mu Kagari ka Nyamushishi, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, Nirere Esperence aravuga ko ubumenyi yahawe ubwo yahugurwaga n’umushinga Speak Out utanga amahugurwa mu bice bitandukanye by’igihugu ku bana n’abandi bantu, bwamuhaye icyizere ndetse ku buryo ibyo yize asubira inyuma akabisangiza bagenzi be. Nirere Esperence ni umwana w’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko ni umwe mu bana b’abakobwa bahawe amahugurwa n’umushinga Speak Out i Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 13 Werurwe 2020. Ni amahugurwa yari ajyanye n’ibirebana n’uburenganzira bw’abana b’abakobwa. Avuga ko iyo yasubiye iwabo, ubumenyi yatahanye abusangiza bagenzi be. Nirere asanzwe ari umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Avuga ko imyaka ibiri ishize akorana n’umushinga Speak Out, ubahugura ku bintu bitandukanye, ku buryo abona hari byinshi wamuhinduyeho na bagenzi be. Uyu mukobwa ati ” Icyahindutse njyewe mbona, mbere nta cyizere twigiriraga, twaritinyaga, ntabwo twabashaga kuvuga ariko aho Speak Out iziye ni ‘Wiceceka’ tuvuga ikituri ku mutima, haba hari uwahohotewe agatinyuka akabivuga.” Nirere akomeza avuga ko yungutse byinshi ku birebana n’ubuzima bwe abkesha guhugurwa n’uyumushinga. Ni mu gihe avuga ko hari ibyo yari azi mu buryo butandukanye bwashoboraga no kumuyobya. Nirere ati ” Twasobanukiwe neza ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere, nk’ubu namenye ko iyo umuntu ageze mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu amera amabere, akaguka amatako, kujya mu mihango, kumera incakwaha, insya,… Namenya ko n’umuhungu yiroteraho, akaguka mu matuza, guhindura ijwi n’ibindi.” Akomeza avuga ngo ” Ibi si uko ntari mbizi, ahubwo ntarahugurwa na Speak Out nabaga nkiri mu rujijo bitewe n’uko ntabashaka kwisanzura ku babyeyi banjye, nasobanuzaga bambwiraga ibitandukanye ariko ubu ubumenyi mfite ndabwizeye kandi mbusangiza n’abandi.” Amahugurwa ya Speak Out ni inyungu ku bayahawe Nirere yungamo ko amahugurwa yahawe ari inyuku ku giti cye ndetse no kuri bagenzi be. Ati ” Iyo nahuguwe ndagenda ngasaba ubuyobozi bw’ikigo umwanya bagenzi banjye nkababwira ibyo nahuguwe nabo bakabimenya. Hamwe na bagenzi banjye bahuguwe tubifashijwemo na menta [Mentor] dutegura imivugo, indirimbo n’ibiganiro bivuga ku buzima bw’imyororokere noneho tukabigeza kuri bagenzi bacu bagasubira inyuma bakatubaza ibibazo bitandukanye.” Intego avuga ko afite ni iyo gukomeza gusangiza ubumenyi bagenzi be bo ku kigo yigaho byanamukundira hamwe n’abashinzwe kubafasha [Mentors] akazafungura andi matsinda atandukanye mu bigo by’amashuri bituranye n’icyo yigaho. Benshi mu bakobwa baracyafite imbogamizi zo guhabwa ubumenyi ku buzima bw’imyororokere. Leta isaba ababyeyi kuganiriza abana babo kuri iyi ngingo n’ubwo bigikomwa mu nkokora n’umuco ndetse n’imyemerere. Speak Out ni iki? Speak Out ni umushinga uterwa inkunga na UKaid. Ukorera mu turere tune turimo: Nyanza, Gisagara, Karongi na Nyaruguru. Ni umushinga watangiye muri Nyakanga 2018, ukaba uzarangira muri Kamena 2022. Watewe inkunga kandi na Action Aid Rwanda ku bufatanye na Faith Victory Association (FVA) ndetse na Association des Guides du Rwanda (AGR). Uyu mushinga ugamije kuzamurira ububasha abakobwa mu buryo bw’ubumenyi, inkunga ndetse n’ubushobozi bwo guharanira uburenganzira bwabo, bakarinda imibiri yabo, bakifatira ibyemezo bakoresheje uburyo bwuzuye, buyobowe n’urubyiruko, bukoreshwa ku muntu cyangwa se abaturage muri rusange. Umushinga wa Speak Out wibanda cyane ku burenganzira ku buzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda. Ukorana n’abakobwa mu mashuri bari ku kigero cy’imyaka 9-18 bagera ku 5,600 barimo abakobwa 4% bafite ubumuga. Mu buryo butaziguye, uyu mushinga ukorana n’abahungu mu mashuri bari mu kigero cy’imyaka 9-18 bagera ku 2,600 ndetse n’abanyamuryango b’abagore bagera ku 4,600.


