img-20221124-wa0051.jpg

Karongi: Umugabo yaboheye abana be mu bwiherero bamara kabiri batarya

Sangiza iyi nkuru

Amakuru yizewe BWIZA ifite avuga ko kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022, mu Mudugudu wa Maryohe, Akagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, umugabo witwa Hakorimana Aloys, yafungiranye abana be babiri mu bwiherero, ababohesheje supaneti, bamara iminsi ibiri batarya, batanywa ku bwo kubashinja kumwiba ihene ebyiri ze bakazigurisha.

Iby’aya makuru byamenyekanye ahagana saa yine z’uyu wa Kane atanzwe n’Umuyobozi w’umudugudu ko abana babiri; Niringiyimana Albert w’imyaka 17 na Ndikumana Charles w’imyaka 15.

Inzego z’umutekano zirimo DASSO n’Inkeragutabara bageze mu rugo rwa Hakorimana basanga abo bana barakingiranye.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB nabo bahageze , aba bana bakaba basanzwe barafungiwe mu bwiherero mu nzu aho bamaze iminsi baraziritswe amaboko na supaneti.

Aba bana ngo bavuze ko kuva bafungirwa muri ubwo bwiherero,batarahabwa ibyo kurya.

Uyu mugabo ku bufatanye n’inzego zavuzwe yamaze gufatwa ashyikirizwa RIB
sitasiyo ya Bwishyura kugira ngo akurikiranwe.

BWIZA ntibyankundiye kuvugana n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, kuri iki kibazo.

img-20221124-wa0051.jpg

Abana bivugwa ko baboshywe na Se Hakorimana abashinja kumwiba ihene bakayigurisha.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Karongi: Umugabo yaboheye abana be mu bwiherero bamara kabiri batarya
    Ubu se baboshye ku buryo batari kwizitura koko? Niba iyo foto ari iyabo

  2. Karongi: Umugabo yaboheye abana be mu bwiherero bamara kabiri batarya
    Ubu se baboshye ku buryo batari kwizitura koko? Niba iyo foto ari iyabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *