Karongi: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 17

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Tuyishime Boaz utuye mu Murenge wa Gishyita, Akagari ka Cyanya, Umudugudu wa Gitovu, yaguwe gitumo ubwo yari arimo gusambanya umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17, usanzwe ari umunyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Gishyita.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi ku mugoroba wo kuwa 28 Mata 2020, ahagana saa kumi n’igice, mu Karere ka Karongi ku bufatanye bw’abaturage inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano bataye muri yombi umusore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwangavu.

Uku gusambanywa kwamenyekanye ubwo uyu mwangavu yatanze amakuru kuri Se umubyara, ko yakingiranwe mu nzu bakamusambanya, umubyeyi we na we yiyambaza inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano ni bwo zaje guta muri yombi Tuyishime.

Umwe mu baturage batashatse ko amazina yabo atangazwa yatangarije Bwiza.com ko ” Bari babonye uwo mukobwa yinjira aho Tuyishime aba gusa ntitwabona asohoka. Twatunguwe no kubona ahubwo ubuyobozi buhageze buje gufata uwo musore wogosha.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle, avuga ko aya makuru ari impamo ko ukekwaho iki cyaha afunzwe, mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuhoza ati “ Tuyishime Boaz yatawe muri yombi kuwa 28 Mata akaba afungiwe kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana, iperereza rikaba rigikomeje.”

Uwahohotewe yahise yoherezwa ku bitaro bikuru bya Mugonero, mu gihe ukekwaho gusambanya afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Bwishyura, mu gihe iperereza rigikomeje.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe kuwa 27 Nzeri 2018.

Ingingo ya 133 y’iri tegeko rimaze ibyumweru bitatu risohotse, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha.

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Karongi: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 17
    Ngizi ingaruka zo gusambana.Uyu musore azafungurwa afite imyaka 44,kubera ibintu yakoze mu minota itarenze 2.Bible ivuga ko niba tunaniwe kwifata,turongora .Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza abikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake cyane nkuko byagenze igihe cya Nowa.

  2. Karongi: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 17

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *