Kavukire; ijambo risanzwe ariko ryica rikanakiza

Sangiza iyi nkuru

Kavukire ni ijambo risanzwe rikoreshwa mu Kinyarwanda risobanura umuntu wavukiye ahantu akanahakurira. Ni ijambo rikurura gutonesha, guheza no guhohoterwa, bamwe bakaribonera mu ndorerwamo y’ivangura. Ririca iyo ritumye umuntu ahezwa ku nyungu rusange, rigakiza iyo undi atagize icyo yimwa.

Iyo ijambo ‘kavukire’ ritaba ikibazo, ntabwo abirabura muri Amerika bari kugirwa abacakara, bakabuzwa amahirwe yo guhatanira imyanya y’akazi, kwimwa uburenganzira bwo gutora ndetse no gutorwa, ntibemerwe no gukora ibyatuma babaho neza.

Iby’iri hezwa n’itotezwa bigaragara mu magambo umuvugabutumwa Martin Luther King Jr yavugiraga mu myigaragambyo ikomeye mbere y’1965 nka ‘I have a Dream’ imbere y’Urwibutso rwa Abraham Lincoln, Memphis muri New York ndetse n’ibitabo by’amateka yo hagati y’1776 n’1865 ubwabyo birabyivugira.

Iri jambo ryabaye imungu ku bantu batuye Isi mu bihe bitandukanye, aho mu bihugu by’amahanga, umuntu akureba nabi kuko mutavuka hamwe. Ibi bigaragara cyane ku mugabane w’Amerika, aho umubare munini w’abaraswa n’abapolisi ku mpamvu zitumvikana ari abirabura.

Iki kibazo cyavuye hakurya y’amazi magari (inyanja) kigera no kuri uyu mugabane, vuba mu mpera z’2019 muri Afurika y’Epfo hagaragara ivangura rikorerwa abatari aba kavukire; Abanyafurika baturuka mu bindi bihugu mu ijambo rikunze gukoreshwa ryitwa Xenophobia. Abanya-Afurika y’Epfo bibasiye ibikorwa by’abanyamahanga, barabitwika, barabica, abandi barabakomeretsa.

Biva ku rwego rw’Isi, bikagera ku mugabane, bikinjira mu gihugu hagati. Aha abantu batangira kurebana kuri buri turere, icyitwaga komini, intara cyangwa se ahandi.

Inyandiko zose zisobanura ko ivangura (seggregation) ribaho rishingira ku moko, idini,.. n’akarere. Kuvangura utuye mu kandi karere biterwa n’imyumvire cyangwa imitekerereze y’umuntu wumva ko uko byagenda kose atandukanye na mugenzi we. Ushobora kuba waturutse iwanyu, ugakora urugendo ugana ahandi, wagerayo ntiwakiranwe urugwiro bitewe n’aho uturutse.

Ibi ni ibintu byabayeho mu buzima bw’abantu, yewe n’Abanyarwanda, aho bamwe mu banyeshuri mu mashuri yisumbuye bumva ko uturuka mu Gisaka cyangwa se i Kibungo (za Bugesera na Ngoma) ateye ubwoba bitewe n’amarozi ndetse n’imbaraga zidasanzwe zahavugwaga. Urwo ni urugero rumwe, rugeretse ku zindi nyinshi twirinze kurondora.

Muri iki gihe, buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka, abona yagirira umutekano, akahabona ibimutunga n’umuryango we. Mu gihugu, hari uduce wasanga dutuyemo abantu baturutse ahantu hatandukanye, bitewe n’uko tutari dutuwe cyane mbere. Abari basanzwe muri utwo duce, bitwa ba ‘kavukire’.

Aho hantu, bamwe bitwaga ‘Abanya—‘ aho kuba ab’aho ngaho, iryo jambo bakaryuririraho bita umuntu uyu n’uyu udafite imyitwarire idahwitswe, wa mukobwa uba umwe agatukisha bose. Bajyana mu matwi bati : « Abaturutse iriya ni abarozi, abaturutse iriya ni abajura, abaturutse iriya ni abatindi,…mbese twajwemo.»

Muri iyi minsi, ubwo leta y’u Rwanda yari yatangiye gufasha abaturage mu mijyi nka Kigali, hari amakuru menshi yaturukaga mu baturage avuga ko abari gufashwa ari ba ‘kavukire’. Ku murongo w’itumanaho wa bwiza.com, umuturage yadutangirije inkuru nk’iyo, tumubaza impamvu atekereza yatumye adafashwa kandi yivugaho kuba mu b’imbere badafite ubushobozi, asubiza ko ntayo azi.

Ijambo ‘kavukire’ rikururiye ibyago abaryitwa ndetse n’abataryitwa ku Isi, muri Afurika no mu Rwanda kandi abarikoresha basa n’abaryohewe gukomeza kurivuga. Ibi bituma hibazwa niba amagambo nk’aya yahindutse ‘ibirango’ yakomeza gukoreshwa mu buryo bwavuzwe haruguru. Ese kwita umuntu Umunya-Komini/Akarere/Intara/Afurika birakwiye muri iki gihe ? Byaba hari izindi ngaruka byagira ku batuye Isi ?

Uko igihugu gitera imbere, ni ko n’imyumvire y’abantu igenda ihinduka bakarushaho gusobanukirwa ko ari bamwe, kurebanira ku turere tw’inkomoko bikaba biri kugenda bikendera. Hari icyizere ko bizacika burundu kuko n’imibereho ya gicakara yacitse mu bihugu nk’Amerika kuko abaturage basobanukiwe neza ko ari bamwe, batekereza kimwe ndetse bose bafite ubushobozi. Gusa nta byera ngo de kuko hari bakebagisigaranye iyi myumvire, mu bice bimwe bike by’igihugu.

Leta y’u Rwanda ndetse n’abenegihugu bafite uruhare runini mu guca iyi myumvire, binyuze mu guhugura abaturage kandi bizashoboka kuko n’imbaraga zashyizwe mu bumwe n’ubwiyunge zatanze umusaruro ugaragara buri wese ndetse n’amahanga.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kavukire; ijambo risanzwe ariko ryica rikanakiza
    Iri jambo ngo ni kavukire ryari ridihitanye iyo Leta itareba kure ngo ikureho gahunda ya Guma murugo.Urugero:Hano za Biryogo Gitega Rwezamenyo iyo utabaga uri kavukire waho cg ngo ube umusilamu byari bigoye guhabwa ibiribwa… Ubwo nibutse kera ngikorera Mugandamure (Nyanza)kwishuri rya Ashakirina iyo utabaga uvuka aho ntagaciro wabaga ufite…

  2. Kavukire; ijambo risanzwe ariko ryica rikanakiza
    Iri jambo ngo ni kavukire ryari ridihitanye iyo Leta itareba kure ngo ikureho gahunda ya Guma murugo.Urugero:Hano za Biryogo Gitega Rwezamenyo iyo utabaga uri kavukire waho cg ngo ube umusilamu byari bigoye guhabwa ibiribwa… Ubwo nibutse kera ngikorera Mugandamure (Nyanza)kwishuri rya Ashakirina iyo utabaga uvuka aho ntagaciro wabaga ufite…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *