Kayonza: Aravugwaho gukorera umugore we ibikorwa byatumye atakibasha kuvuga

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 ugushyingo 2019 bavuze ko hari umugabo witwa Vuguziga Yohani wanigaguye umugore we bikamuviramo kutabasha kuvuga.

Abaturage bo muri ako gace babwiye Radio 1 ko bavuze ko uyu mugabo bakunze kwita Rukarangira ko “Uretse gutera uyu mugore we ubumuga, amukubita ndetse akamupfura imisatsi.

Bakomeza bavuga ko n’ubwo ibibazo nk’ibi by’amakimbirane mu miryango bavuga ko ubusanzwe babikemurira mu mugoroba w’ababyeyi, uyu mugabo we ngo ntajya awitabira.

Bwiza.com ikaba izagerageza kuvugana na Vugiziga Yohani ku byo ashinjwa n’abaturage kugira ngo na we ahabwe urubuga.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye wari mu Karere ka Kayonza mu rwego rwo gutangiza icyumweru cy’ubutabera, yongeye kwihanangiriza abagabo bagihohotera abagore n’abasambanya abana.

Yavuze ko Leta izakora ibishoboka byose bakagezwa imbere y’ubutabera.

Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nubwo ari bimwe mu bikomeje gushyirwamo imbaraga zihariye mu kubihashya biracyagaragara hirya no hino mu miryango. Akenshi bitizwa umurindi no kubihishira ndetse n’ubumeneyi buri hafi ya ntabwo ku barikorerwa, bituma bariceceka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *