Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, yataye muri yombi umusore witwa Nkubito Emmanuel wiyitiriraga kuba Leyetona (Lieutenant) mu ngabo z’u Rwanda akabyitwaza yambura abaturage amafaranga.
Nkubito mu busanzwe akomoka mu karere ka Gatsibo, akaba yamburaga abaturage amafaranga abaturage babaga batujuje amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 akoresheje amapingu yari afite.
Ni amakuru BWIZA yahamirijwe na CIP Hamdun Twizeyimana usanzwe ari Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, wavuze ko Nkubito yatawe muri yombi ku wa 28 Kanama, mbere yo kumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
CIP Twizeyimana yagize ati: “Twamufatiye mu cyuho yiyitirira urwego atarimo, aho yagendaga abeshya abaturage ko ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda agafata abaturage banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 akagenda abaca amafaranga.”
Abajijwe umubare w’amafaranga Nkubito yakaga abaturage, CIP Twizeyimana yavuze ko bamufata hari abaturage babiri yari yamaze kwambika amapingu, buri umwe amusaba 2,000Rwf.
Ntiharamenyekana uriya musore yakuye ariya mapingu, na cyane ko Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba bw’igihugu yemeza ko nta rwego na rumwe rushinzwe umutekano yigeze gukorera.
Intara y’Iburasirazuba imaze iminsi ivugwamo abantu benshi biyitirira inzego badakorera bagamije kwambura abaturage.
Abajijwe impamvu bene ibi byaha bikomeje kwiyongera mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana yavuze ko nta mwihariko iyi ntara ifite ngo kuko n’ahandi mu gihugu bikorwa, ahubwo ashima abaturage batangira amakuru ku gihe atuma abanyabyaha bafatwa.
Yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza gushishoza mu gihe hari ababagannye biyitirira inzego runaka, ngo kuko banafite uburenganzira bwo kubaza neza kugira ngo bamenye koko niba bene abo bantu baba bakorera izo nzego.
Abiyitirira inzego bo Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba yasabye kubicikaho, ngo kuko amayeri bakoresha yose yamaze kumenyekana, aboneraho gusaba abaturage kudatezuka mu gutanga amakuru.


