Mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, haravugwa umugabo wapfuye yiyahuye nyuma yo kubigerageza inshuro ebyiri byanga, akabikora anyoye umuyi wica nyuma yo gusaba umubyeyi we kuzamurerera abana mu ibaruwa yasize yanditse. Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 29 yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, asanzwe yubatse gusa yari aherutse kohereza umugore we n’abana babo kujya gusura iwabo. Uyu mugabo bikekwa ko yiyahuje umuti usanzwe ukoreshwa mu kwica udusimba dufata ku ruhu rw’amatungo, yabanje gutabarizwa akimara kuwunywa, gusa imbangukiragutabara yari igiye kumujyana kwa muganga ysanze yamaze kwitaba Imana. BWIZA yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, niba kugeza ubu niba bataragira icyo bakeka cyateye urupfu rw’uyu mugabo, ntibyakunda tumuhaagaye ku murongo wa telefoni. Hagati aho ariko, Gashayija Benon, Umunyamabanga Nshinwgabikorwa w’Umurenge wa Murundi, yari yatangarije Radio10 ko ” Uyu mugabo yiyahuye abanje gusaba umubyeyi we kuzamurerera neza abana.” Uyu muyobozi avuga ko amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’umuryango wa nyakwigendera, nyakwigendera nta kibazo yari afitanye n’umugore we. Ati “Yewe nta n’uwo bari bagifitanye ahubwo ngo ni ubwa gatatu yari agerageje kwiyahura.” Uyu muyobozi avuga izindi nshuro ebyiri zose, yagerageje kwiyahura yimanitse mu mugozi ariko umugore we akamutabara gusa kuri iyi nshuro bikaba byarangiye apfuye. Hari amakuru ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye gukora iperereza kuri uru rupfu.


