Abaturage 1,524 muri miliyoni 47,564,296 zituye igihugu cya Kenya si ab’igitsinagore cyangwa gabo nk’uko bigaragazwa n’imibare y’ibarura ryakozwe mu kwezi kwa Kanama muri uyu mwaka. Ni ubwa mbere muri Kenya habaruwe abaturage bafite irangamimerere riteye gutya. Aba ni abantu imibiri yabo idafite ibiranga umubiri w’igitsinda Gore cyangwa Gabo bisanzwe bigaragarira amaso, bitwa ‘Intersex’. Iri barura kandi ryerekanye ko abaturage ba Kenya miliyoni 24 ari abagore naho miliyoni 23 ni abagabo, aba ba Intersex babaruwe muri buri ‘county’ ( mu Rwanda) muri 30 zigize Kenya. County ya Nairobi niyo ituwe n’abaturage benshi, miliyoni 4,3. Ni nayo yabaruwemo aba ‘Intersex’ benshi, 245. Abantu benshi bafite imiterere imeze gutya bakunda kwimwa uburenganzira bwabo, no guhohoterwa bya hato na hato mu bihugu binyuranye. Abenshi bahitamo guhisha imiterere yabo kubera inenwa n’ihohoterwa bashobora gukorerwa. Mu 2018 ibiro bishinzwe abantu muri Kenya byemeje aba Intersex nk’ikindi kiciro ndangagitsina cy’abantu. Mu kwezi kwa gatandatu uwo mwaka, abantu 200 banditswe mu irangamimerere nk’aba Intersex, muri bo 138 bari abana bo munsi y’imyaka 13. Ubu biteganyijwe ko ababaruwe nka Intersex bahabwa ibyangombwa biriho irangamimerere yabo; itari F cyangwa M, ahubwo I (Intersex). Imiterere y’umubiri wabo, inyuma, ni uko bamwe baba bafite ibitsina byombi biteye mu buryo budasobanutse neza. Imisemburo ndangagitsina isanzwe itandukanya abagabo n’abagore kuri bo ishobora kunyuranya n’imiterere igaragara inyuma ku mibiri yabo nk’uko abaganga babivuga. Inkuru ya BBC


