Urubyiruko rwigaragambya muri Kenya kuri uyu wa Kabiri rwinnjiye mu Nnteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu iherereye i Nairobi, batwika kimwe mu bice by’inyubako isanzwe ikoreramo.
Byabaye nyuma y’uko uru rubyiruko rwari rumaze kurusha imbaraga Polisi yiriwe ihanganye na rwo kuva mu gitondo.
Amashuso ya televiziyo zo muri Kenya yerekanye umwotsi mwinshi hafi y’iyo ngoro, ahanumvikanye urusaku rw’amasasu yarashwe ubwo abapolisi bagerageza gusubiza inyuma abigaragambya.
Usibye iyi ngoro, banatwitse Ibiro bya Guverineri w’Umujyi wa Nairobi ndetse hari n’andi mashusho yagiye hanze yerekana batwika imodoka zari ziparitse ahakorera Urukiko rw’Ikirenga.
Nyuma yo gutwika ingoro ya Guverineri ya Nairobi bumvikanye bavuga ko “turanajya no kuri perezidansi”.
The Citizen yanditse ko byibura umuntu umwe yarashwe agapfa abandi bagakomerekera ku ngoro y’inteko ishinga amategeko.
Andi mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana urubyiruko rwamaze kugera mu ngoro, rurimo gusandaguza ibintu mu biro by’umutwe wa Sena muri iyi nteko ishinga amategeko.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize Kenya yibasiwe n’imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko, rushinja ubutegetsi bwa Perezida William Ruto gushaka kuzamura imisoro.
Ni nyuma y’umushinga w’itegeko ryemeza iyo gahunda Inteko Ishinga Amategeko iheruka kwemeza.
Kuri uyu wa kabiri Abigaragambya bateye ingoro y’Inteko Ishinga amategeko mu gihe abadepite bari bateranye bajya impaka kuri uriya mushinga byarangiye banongeye kwemeza.
Usibye i Nairobi, imyigaragambyo ikomeje kujya mbere no mu yindi mijyi ya Kenya nka Nakuru, Kisumu na Mombasa.



One Response
Kenya: Abigaragambya batwitse Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko; banarahiriye no gutwika Perezidansi
Mu byukuri maze iminsi nsoma inkuru zanyu nkababazwa n’ikinyarwanda mwandika. Ntabwo ushobora kuvuga cyangwa kwandika ngo bumvikanye bavuga ko ” turanajya no kuri perezidansi”. Ibi bigaraza ko utazi gutandukanya icyo bita mu cyongereza reported speech kuri direct speech bigatuma byombi ubivanga kandi maze igihe kinini mbona ukora ayo makosa. Niba washatse kubishyira muri direct speech wari kuvuga uti : Bumvikanye bavuga bati, ” turajya no kuri perezidansi”. Na none iyo uza gushaka kubivuga muri reported speech wari kuvuga uti: Bumvikanye bavuga ko bari bujye no kuri perezidansi. Nta nubwo bavuga ngo imyigaragambyo ikomeje kujya mbere, ahubwo baravuga bati imyigaragambyo irakomeje.