Abaturage, abagenzi ndetse n’abatwazi b’ibinyabiziga mu gace ka Nakuru muri Kenya, bahiye ubwoba ubwo babonaga umuhanda witiriwe John Momanyi urigita ahantu hikoze nk’ubuvumo.
Impamvu z’irigita ry’uyu muhanda zikekwa ziratandukanye. Abaturage bamwe bavuga ko ryatewe n’imvura nyinshi yaguye muri aka gace, amazi yo mu biyaga nka Nakuru na Naivasha agakora icyuho munsi y’uyu muhanda. Hari abakeka kandi ko munsi y’uyu muhanda hari hasanzwe ubuvumo.
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 3 Gicurasi 2020, Umuyobozi Wungirije wa Nakuru Eric Korir yavuze ko abahanga batangiye ubucukumbuzi kugira ngo bamenye impamvu yatumye umuhanda urigita, anaboneraho gusaba abatuye muri aka gace, abatwazi n’abagenzi kwigengesera.

2 Responses
Kenya: Bahiye ubwoba ubwo babonaga umuhanda urigita
Muri left valley hari ibigaragazako hashobora gucikamo umututu uzatuma africa icikamo kabiri ikavamo imigabane ibiri itandukanye
Kenya: Bahiye ubwoba ubwo babonaga umuhanda urigita
Muri left valley hari ibigaragazako hashobora gucikamo umututu uzatuma africa icikamo kabiri ikavamo imigabane ibiri itandukanye