Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Gashyantare umunyemari Stanley Livondo wo muri Kenya yatangaje ko hari abantu muri kiriya gihugu bafite umugambi wo kwivugana Perezida wacyo, Uhuru Kenyatta.
Mu mbwirirwaruhame yuje imbamutima Livondo yavugiye mu gace ka Thika, yatangaje ko hari umuyobozi ukomeye muri Guverinoma ya Kenya wagerageje gutwara ubuzima bwa Perezida Kenyatta binyuze mu gukoresha impanuka indege yagendagamo.
Ni umugambi yavuze ko utageragejwe incuro imwe yonyine kuko byabaye kabiri kose.
Iby’aya makuru byatumye abenshi mu banya-Kenya bagwa mu kantu, botsa igitutu inzego zirimo urushinzwe iperereza n’urushinzwe ubutasi kubagaragariza abari inyuma y’uriya mugambi mubisha n’icyabibateye.
Ikinyamakuru Tuko cyavuze ko n’ubwo Livondo atigeze atangaza uwashatse kwivugana Perezida Uhuru Kenyatta, hakekwa Visi-, Perezida wa kiriya gihugu, William Ruto, umaze igihe yarashwanye na Perezida Kenyatta ku bw’impamvu itazwi.
Stanley Livondo ku wa Mbere w’iki cyumweru yitabye Urwego rwa Kenya rushinzwe iperereza ku byaha (DCI) kugira ngo atange amakuru arambuye ku byo aheruka gutangariza mu ruhame.
Uyu munyemari yabwiye ikinyamakuru The Star ko abari mu mugambi wo gushaka kwivugana Perezida Kenyatta bari mu nzira zo gutabwa muri yombi.
Yavuze ko ubwo yari ku Kicaro Gikuru cya DCI yatanze amakuru yose akenewe yerekeye abari inyuma y’uriya mugambi.
Ati: “Natanze amakuru yose yerekeye imodoka zabo, uko bagenda, uko bashyikiriza ubakuriye ubutumwa ndetse n’uko bashyira mu bikorwa misiyo yabo. Umugambi wo kwica umukuru w’igihugu ugiye kwicwa kuva uyu munsi. Uhereye none, mwitege ko aba bantu bagiye gutabwa muri yombi umwe ku wundi.”
Stanley Livondo yavuze ko yanahaye DCI amazina y’abatangabuhamya biteguye neza gutanga amakuru arambuye kuri uriya mugambi, ku buryo iperereza nirirangira Perezida Kenyatta azatekana.
Yunzemo ko umugambi wo kwivugana Kenyatta ari umugambi mugari kuko urimo n’abanyamadini, ku buryo iperereza nirirangira ari bwo abantu bazamenya neza ibyawo.
Uriya munyemari yahishuye iby’umugambi wo kwica Perezida Uhuru Kenyatta mu gihe abanya-Kenya bari bamaze igihe bawuvugira mu matamatama.
Nko muri Mata 2015 indege yari itwaye Perezida Kenyatta yerekeza muri Amerika yahindukiye ikitaraganya nyuma yo kugera mu kirere cya Ethiopia, bivugwa ko byatewe n’amakuru mabi yari amaze kumenyekana yerekeye uriya mukuru w’igihugu.
Muri Nzeri uwo mwaka Perezida Kenyatta bwo yasubitse urugendo yari afite i Washington ku bw’impamvu itaramenyekanye.
Muri 2020 ho byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ko habayeho umugambi wo kugerageza guhanura indege ya Perezida Kenyatta inshuro ebyiri zose.


