Kera kabaye APR FC yavuye ku izima, yongera guha rugari abakinnyi b’abanyamahanga

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yamaze kuva ku izima ku cyemezo cyo kudakinisha abakinnyi b’abanyamahanga yari imaze imyaka 10 yarafashe, itangaza ko yiteguye kongera kubaha rugari mu gihe cyose yabona itike yo gukina imikino mpuzamahanga.

Muri 2012 ni bwo APR FC yafashe icyemezo cyo guhagarika gukinisha abanyamahanga, ishyira imbaraga muri Politiki yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.

Ni icyemezo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yafashe bijyanye no kuba yaratakarizaga amafaranga menshi ku bakinnyi b’abanyamahanga, gusa ntibagire umusaruro ufatika bayiha ku ruhando rw’umugabane wa Afurika.

Mu myaka 10 APR FC imaze ikinisha abakinnyi b’Abanyarwanda yashoboye kugumana ubushongore n’ubukaka yamye ifite hano mu Rwanda, gusa inzozi zayo zo kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga ndetse no gufasha ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kwitwara neza zikomeza gupfuba.

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko nyuma y’imyaka 10 iriya kipe ikinisha Abanyarwanda bonyine kuri ubu igihe kigeze ngo yongere ifungurire imiryango abanyamahanga.

Lt Gen Muganga waganiraga n’ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko APR FC izakomeza guha amahirwe Abanyarwanda mu mikino y’imbere mu gihugu, gusa iyi kipe nanone ikaba yiteguye kongera kwitabaza abanyamahanga mu gihe cyose izaba yabonye itike yo gukina imikino nyafurika.

Yagize ati: “Ku ruhando rw’Akarere cyangwa urundi tujya guhataniramo twatangiye gutekereza ko igihe cyose tuzashobora kubonera itike idutwara hanze, ntibizatubuza gushakamo amaraso yandi, umuntu umwe cyangwa babiri, tukajyana muri urwo rugamba rwo gushaka kure hashoboka, aho tugarukiye, wa mugani wa ya mvugo ngo ‘indege ntizima’, aho izajya izimira ubwo izajya izimana n’abanyamahanga bagende, tugaruke nk’Abanyarwanda.”

“Nitwongera tukayatsa ikagenda, twongere tubahe ‘lift’ cyangwa baduhe ‘lift’ ariko ni twe tubaha ‘lift’ kuko turi abakoresha. Tujyane muri urwo rugamba, aho duhagarariye bagende, tugaruke kuko twe mu Rwanda twumva politiki yo gukinisha abanyamahanga nka APR, iyo twarayisezereye.”

Lt Gen Mubarakh Muganga yunzemo ati: “Mu Rwanda rero turavuga tuti tuzakomeza guha abana b’Abanyarwanda ayo mahirwe, nitujya mu ruhando mpuzamahanga turebe cyane aho umutoza avuga ngo ntabonye uyu n’ubundi turagaruka. Ni uko tumushakishe, nitumubona tumuzane, akine hanze hanyuma dutandukane tugarutse.”

Umuyobozi wa APR FC ubwo yabazwaga niba bishoboka ko mu mwaka utaha iyi kipe yatangira gukinisha abanyamahanga mu gihe yaba isohokeye u Rwanda, yasabye abakunzi b’iriya kipe gutangira kurambagiza gusa nanone abasaba kugabanya ibyifuzo byinshi cyane.

Yavuze ko kuri ubu umutoza ari we uzi abakinnyi akeneye, bityo ko ari we ufite ijambo rya nyuma.

Ati: “Ku mutoza sinamuvugira ngo mushake nimero icyenda [rutahizamu], ngo mushake nimero umunani, kuko ibyo ni iby’umutoza. Umutoza rero, umwanya yatubwira ngo uyu ni we ubura, twashakira aho.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kera kabaye APR FC yavuye ku izima, yongera guha rugari abakinnyi b’abanyamahanga
    Ubwoxe tugeze kure uwo munyamahana turikumwe twamusubiyo?exe abaye agifite contract?guxa uzaza azeze afite icyarusha abandi apana nabandi baza kubera injyawuro

  2. Kera kabaye APR FC yavuye ku izima, yongera guha rugari abakinnyi b’abanyamahanga
    Nge mfite umwana wumukobwa ukina birenze mukiciro cyakabiri kand APR FC yacu ifite Abakobwa xe NGO tubahe umukinyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *