Mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda hagiye gutangizwa umukino wa tenisi ikinirwa mu muhanda (Road Tennis) izwi cyane muri Barbados. U Rwanda na Barbados kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2022 basinyanye amasezereno y’ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere imikino. Aya masezerano akubiyemo imikoranire mu guhanahana impuguke n’abatoza bazobereye mu mikono itandukanye. Minisitiri wa Siporo , Aurore Mimosa, avuga ko hari ahantu hane mu Mujyi wa Kigali hamaze gutegurwa hazajya hakinirwa uyu mukino wa Road Tennis. Muri Mata uyu mwaka, Paul Kagame wari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Barbados yagaragaye akina Tennis yo ku muhanda (Road Tennis) isanzwe imenyerewe cyane muri iki gihugu. Tennis yo ku muhanda ni umukino ukunzwe cyane muri Barbados cyane ko ariho yatangiriye mu 1930. Uyu mukino watangijwe n’abaturage babayeho biciriritse kuri iki kirwa bitewe n’uko batari bafite ubushobozi n’amikoro yo gukina Tennis isanzwe. Mu biyitandukanya na Tennis isanzwe harimo ko ikinirwa ku kibuga gito ndetse hakanakoreshwa ’racquets’ nto.


