Nyuma y’uko imikino itandukanye mu Rwanda no ku Isi ibaye ihagaze muri aya mezi kubera Icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza Isi, irushanwa Mpuzamahanga ry’umukino ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru rizwi nka ‘Kigali International Peace Marathon naryo ryimuriwe igihe ryagombaga kuzaberaho.
Iri siganwa ryagombaga kuba ku itariki 17 Gicurasi 2020 rikaba ryigijwe inyuma ho ukwezi aho ubu biteganyijwe ko rizaba muri Kamena mugihe icyorezo cya Coronavirus cyaba kigabanyije umuvuduko.
Iyi siporo n’indi mikino ngororamubiri ni bimwe mu bitunze umubare w’abantu benshi mu Rwanda no ku isi cyane cyane ababikora nk’ababigize umwuga banazifitemo impano. Muri iki gihe cyo guhangana na Coronavirus imikino yose yarahagaritswe mu Rwanda ndetse no kubona aho umukinnyi akorera imyitozo ntibikunda bitewe n’uko abantu bose bagirwa inama yo kuguma mu rugo bityo no mugihe amarushanwa yazaba asubukuwe bigatuma atazagenda neza nk’uko bisanzwe kubera urwego rw’abakinnyi ruzaba rwarasubiye inyuma.
Ibi bishobora kuzatuma impano za benshi zisubira inyuma bitewe no kubura aho bakorera imyitozo cyane ko inzego z’ubuyobozi ziherutse gutangaza ko siporo zose yaba na ngororamubiri zigomba gukorerwa mu rugo ku babishoboye ntihagire usohoka.
Mu marushanwa yose yari ateganyijwe kubera mu Rwanda muri aya meze yose yari yarasubitswe hakaba hari hasigaye iryo gusiganwa ku maguru rytiriwe Amahoro none naryo ntirikibaye nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) mugihe imyiteguro yaryo yari yaratangiye na bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bakaba bari baratangiye kwiyandikisha.
Iri rushanwa rya Kigali Internatonal Peace Marathon ryagombaga kuba muri Gicurasi abarikina baba bagabanyijemo ibyiciro bitatu birimo Marathon yuzuye (Full Marathon), Half Marathon n’ikindi cyiciro cy’abiruka bashaka kwishimisha kizwi nka ‘Run for Fun’.
Iri rushanwa risubitswe nyuma y’andi marushanwa mpuzamahanga yasubitswe nka Beach Volleyball yagombaga kubera mu Karere ka Rubavu n’amarushanwa Nyafurika y’umupira w’amaguru ikipe y’igihugu yagombaga kuzitabira n’ayandi.


