Bwiza
ads

Kigali na Gitega: Ninde ugomba gutera intambwe ya mbere kugira ngo umubano usubire ku murongo?

Amakuru•
Rudahunga Désiré
By Rudahunga Désiré
•Kuwa Gatandatu, 3 Ukwakira 2026 saa 09:14
Iminota 8 yo gusoma
Kigali na Gitega: Ninde ugomba gutera intambwe ya mbere kugira ngo umubano usubire ku murongo?

172414

Mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka myinshi urangwa n’ukutizerana, ikibazo gikomeye ntikikiri gusa ukumenya uwatangije amakimbirane.

Ikibazo kiri imbere ni ukumenya niba hari uruhande rwiteguye gutanga ikimenyetso cya mbere cyafasha gusubiza ibiganiro ku murongo. Ariko muri uyu mukino wa dipolomasi, gutera intambwe ya mbere ntibisobanura gutsindwa. Bishobora kuba uburyo bwo kongera imbaraga mu biganiro.

Mu karere k’Ibiyaga Bigari, hari imibanire usanga igenda ihinduka bitewe n’uko ibibazo by’umutekano, inyungu z’ubukungu n’amarangamutima ya politiki bihurira hamwe. Umubano wa Kigali na Gitega ni umwe muri iyo mikino igoye.

Kuva amakimbirane hagati y’ibihugu byombi akajije umurego, umupaka warafunzwe, ubucuruzi n’ingendo birahungabana, mu gihe ikibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyakomeje kongera igitutu ku mubano w’abaturanyi bombi.

Ariko ibintu birimo gutanga isomo rishya: nubwo politiki ikomeza gutandukanya Kigali na Gitega, inyungu z’umutekano n’ubukungu zikomeza kubahuza.

Uvira: Aho ikibazo cy’abaturanyi babiri cyahuriranye n’intambara ya Congo

Kugira ngo umuntu yumve impamvu umubano wa Kigali na Gitega ukomeje kuba ikibazo gikomeye, agomba kureba ku ikarita y’akarere.

Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Congo, iri hafi cyane y’u Burundi. Mu Ukuboza 2025, AFC/M23 yigaruriye uwo mujyi, bituma umutekano w’u Burundi uhura n’ikibazo gikomeye kurushaho. Ibyo byatumye ikibazo cyari hagati ya Kigali na Gitega gihura n’umutekano w’akarere kose.

Aha ni ho ijambo “umutekano w’akarere” risobanukira neza: aho umutekano w’igihugu kimwe udashobora gutandukanywa n’uw’ibihugu bigikikije, cyane cyane iyo bifite imipaka isangiwe n’abantu, imitwe yitwaje intwaro, ubucuruzi n’amateka bihuriraho.

Uvira rero ntiyari gusa umujyi uri muri Congo. Kuri Gitega, yari hafi y’umuryango w’inyuma w’igihugu.

Ku rundi ruhande, Kigali na yo ikomeje kuvuga ko ikibazo cy’umutekano wo muri Congo gifitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro ibona aho ikorera hafi y’u Rwanda, ndetse u Burundi bugiramo akaboko.

Ibi bituma impande zombi zireba ikibazo kimwe, ariko zikagisobanura mu buryo butandukanye.

Aha ni ho imyumvire y’umutekano iba ingenzi: icyo umwe abona nk’ingamba zo kwirinda, undi ashobora kukibona nk’ikintu kimutera ubwoba.

Ikibazo cy’ingenzi: Ninde ufite intambwe ya mbere?

Iyo urebye ikibazo nk’umukino w’imbaraga zo mu biganiro, ikibazo ntikigomba kubazwa mu buryo bwa politiki gusa ngo: “Ninde uri mu makosa?”

Ahubwo hakwiye kubazwa ibindi bibazo bitatu: Ninde ufite icyo ashobora gutanga Ninde ufite icyo undi akeneye? Kandi ni iki buri ruhande rutinya gutakaza?

Ibi ni byo bigize imbaraga zo kuganira.

Kigali ifite inyungu mu mutekano w’umupaka, mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no mu gukomeza ubucuruzi n’umutekano wo mu karere.

Gitega na yo ifite inyungu mu mutekano w’umupaka, mu guhagarika ibikorwa bishobora guhungabanya igihugu no mu gukomeza ubucuruzi n’imibanire n’abaturanyi.

Ni ukuvuga ko impande zombi zifite icyo zishaka ku rundi. Aha ni ho hari umwanya wa dipolomasi.

Gitega ifite impamvu yo gutera intambwe, Kigali na yo ikagira impamvu yo kuyakira

Ku ruhande rwa Gitega, u Burundi bwagiye bushimangira ko umutekano w’igihugu n’umupaka ari ingenzi.

Perezida Évariste Ndayishimiye yavuze ku nshingano zo kurinda imipaka no kubungabunga umutekano nk’ibintu by’ingenzi ku gihugu.

Ariko ikibazo ni uko umutekano w’u Burundi udashobora kurebwa utitaye ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Congo.

Ku ruhande rwa Kigali, na rwo rufite inyungu mu kuba igihugu gituranye na rwo kidahinduka isoko y’ibibazo by’umutekano.

U Burundi bwohereza ingabo muri Congo buvuga ko burinda umutekano wabwo.

U Rwanda rukabona ko izo ngabo n’imitwe ikorana na zo bishobora kongera iterabwoba hafi y’umupaka warwo, u Rwanda rugafata izindi ngamba.

U Burundi bukabona izo ngamba nk’ikibazo ku mutekano wabwo.

Bityo, igikorwa kimwe gikorwa mu izina ry’umutekano gishobora gutuma undi yumva ko umutekano we ubangamiwe.

Ni yo mpamvu muri iri sesengura tutagomba kureba gusa ngo ni nde ufite ukuri, ahubwo tureba uko igikorwa cy’umutekano cy’igihugu kimwe gishobora guhindura imyitwarire y’ikindi.

Ni yo mpamvu intambwe ya mbere ishobora kuba itari ugusaba undi kwemera ko yari afite amakosa, ahubwo kuba ari ugushyiraho uburyo bwo kuganira ku bibazo by’umutekano.

Ibyo ni byo bita ikimenyetso cya dipolomasi: ubutumwa butangwa kugira ngo werekane ko ufite ubushake bwo kugabanya amakimbirane, ariko utaratanga igitambo kinini cya politiki.

Umupaka: ikibazo cy’ubukungu gishobora kuba igikoresho cya dipolomasi

Umupaka hagati y’ibihugu byombi ntabwo ari umurongo uri ku ikarita gusa. Ni isoko ry’ubucuruzi, ingendo, imirimo n’imibereho y’abaturage.

Iyo umupaka ufunze, igihombo ntikigera kuri Leta gusa. Abacuruzi bato, abatwara abantu, abahinzi n’abaturage baba ku mpande zombi na bo barabibona.

Ibi bituma ubukungu bwambukiranya imipaka bushobora kuba igikoresho cyo kubaka icyizere.

Niba politiki ikomeye cyane ku buryo Perezida umwe atatera intambwe nini ku wundi, hashobora gutangizwa intambwe ntoya zirimo ubucuruzi, ingendo, umutekano w’umupaka, ibiganiro by’inzego z’umutekano n’ibiganiro bya politiki.

Iyi ni yo nzira ya dipolomasi y’intambwe ku yindi.

Hari ikintu cy’ingenzi cyabaye: inzego z’umutekano zigeze kuvugana

Nubwo amagambo ya politiki hagati ya Kigali na Gitega akomeje kuba akomeye, hari igihe inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zagiye zigerageza kugabanya ubushyamirane.

Raporo zagaragaje ko nyuma y’ifatwa rya Uvira mu Ukuboza 2025, abayobozi b’umutekano n’ubutasi b’u Rwanda n’u Burundi bahuye kugira ngo bagabanye ibyago byo kwiyongera kw’amakimbirane.

Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe.

Ibi ni ingenzi cyane, kuko bitwereka ko nubwo politiki ishobora kuba ifunze, inzira z’umutekano zishobora gusigara zifunguye.

Mu bibazo bikomeye by’akarere, rimwe na rimwe ibiganiro bitangirira aho politiki itari bwitegure kugera.

Ariko hari ikibazo gikomeye: icyizere.

Ikibazo gikomeye hagati ya Kigali na Gitega ntabwo ari ukubura imiyoboro y’itumanaho gusa. Ni icyizere gike.

Kigali ishyira imbere ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro n’umutekano wayo, harimo FDLR.

Gitega yo, ku rundi ruhande, ikomeje kugira imyumvire itandukanye ku mpamvu z’umutekano wo muri Congo.

Mu minsi ishize, impaka ku ruhare rwa FDLR zongeye kugaragara mu magambo y’abayobozi b’ibihugu byombi.

Mu kiganiro Agasaro Kaburaga, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko uko Gitega yitwara ku kibazo cya FDLR bigora ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko ibintu byongeye kuzamba nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye atanze indi mvugo irebana n’u Rwanda.

Yagize ati: “Bityo rero, biragoye kugirana ibiganiro n’umuntu udashaka kubigirana. Uyu mwaka nta biganiro byabayeho, bitandukanye n’ibyo Perezida w’u Burundi yavuze ubwo yavugaga ko ibiganiro byabaye hashize amezi atanu, ndetse ko twari twemeye icyifuzo cye cyerekeranye n’abantu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi. Ibyo ntibyabaye. Yarabihimbye.”

Aha ni ho ikibazo cy’imvugo ya dipolomasi gihinduka ingenzi. Iyo abayobozi bakomeje gutanga ubutumwa bukakaye ku mugaragaro, buri ruhande rushobora gutinya ko gutera intambwe y’amahoro bizafatwa nk’intege nke.

Ni yo mpamvu ibiganiro by’ibanga, nk’ibyabaye hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, bishobora kugira akamaro kurusha amagambo atangirwa imbere y’itangazamakuru.

Ese intambwe ya mbere igomba kuba iya Perezida?

Ntabwo ari ngombwa. Mu mikino ya dipolomasi, uwufungura umuryango ntabwo buri gihe aba ari we uwinjiramo bwa mbere.

Ambasaderi, abaminisitiri, inzego z’ubutasi cyangwa abakuru b’ingabo bashobora gutangira ibiganiro mbere y’uko ba Perezida bahura.

Ubu buryo bufasha impande zombi kugerageza ibyo zishobora kumvikanaho, zitabanje gushyira abayobozi bakuru mu mwanya ushobora kubateza igihombo cya politiki.

Ni na yo mpamvu ibiganiro by’umutekano byo mu Ukuboza 2025 bifite icyo bitwigisha.

Kigali na Gitega bashobora gutera intambwe ya mbere icyarimwe

Hari uburyo bushoboka kurusha kubaza ngo “Ninde ugomba kubanza?”

Ni intambwe ebyiri zikorwa icyarimwe.

Kigali ishobora gutanga ikimenyetso ko yiteguye ibiganiro bitaziguye ku bibazo by’umutekano n’umupaka.

Gitega na yo igatanga ikimenyetso ko yiteguye ibiganiro kuri ibyo bibazo, nta ruhande rusabye urundi kubanza kwemera ko ari rwo rwabaye nyirabayazana w’amakimbirane.

Iyo nzira yirinda ikibazo gikomeye cyo gutakaza icyubahiro muri dipolomasi bita 'loss of face', ni ukuvuga gutinya ko wemeye ibiganiro abantu bakabifata nk’aho watsinzwe.

Congo ni wo mutwe w’ingenzi w’iki kibazo

Ikindi gituma ikibazo kigora ni uko Kigali na Gitega zidashobora gukemura umubano wazo Congo idashyizwemo.

Uvira, Kivu y’Amajyepfo, imitwe yitwaje intwaro, ingabo z’u Burundi muri Congo n’umutekano w’umupaka byose bifitanye isano.

Ndetse no mu 2026, intambara yo mu burasirazuba bwa Congo yakomeje kuba ikibazo cyaganirwaho ku rwego mpuzamahanga, mu gihe inzego zashyizweho mu gukurikirana amasezerano y’amahoro zakomeje gusaba ko imirwano ihagarara.

Ibi bivuze ko Kigali na Gitega zishobora kuba zifite amakimbirane yazo bwite, ariko ibibazo by’umutekano byo mu karere bikomeza kubahatira kugira ibyo bavugana.

Ubukungu bushobora kuba ikiraro aho kuba igikoresho cy’igitutu

Iyo politiki iteye ikibazo, ubukungu bushobora kuba ahantu horoshye gutangirira.

Impande zombi zifite abaturage n’abacuruzi bakeneye ko imipaka ikora neza.

Aha ni ho inyungu zisangiwe zishobora kurusha imbaraga amagambo ya politiki.

Kuko umutekano w’umupaka uramutse wiyongereye, ubucuruzi burakura.

Abaturage iyo bagize inyungu mu mibanire y’ibihugu byombi, politiki na yo ibona impamvu yo kwirinda gusubira mu makimbirane.

Ni umuzenguruko w’icyizere ushobora gutangirira ku kintu gito.

Ariko hari n’ikindi kibazo: ntihagomba kubaho amasezerano adafite igenzura.

Ikibazo cy’ingenzi nyuma y’ibiganiro ni ukwemeza ko ibyumvikanyweho bikorwa.

Ni aha haza igitekerezo cyo kugenzura no kubaka icyizere.

Urugero, niba impande zombi zumvikanye ku mutekano w’umupaka, hagomba kubaho uburyo bwo kugenzura niba ibyo biyemeje bikorwa.

Niba zumvikanye ku kutemera ko ubutaka bwazo bukoreshwa n’imitwe yitwaje intwaro, hagomba kubaho uburyo bwo guhanahana amakuru no kugenzura ibirego.

Aha ni ho dipolomasi ihinduka ibikorwa bifatika.

Ninde rero ugomba gutera intambwe ya mbere?

Isesengura rya politiki mpuzamahanga ritanga igisubizo kirushijeho kuba kinini.

Uwatera intambwe ya mbere ntabwo agomba kurebwa nk’uwatsinzwe; agomba kurebwa nk’uwashoboye guhindura umukino.

Kigali ifite icyo ishobora kungukira mu kugabanya amakimbirane n’igihugu gituranyi.

Gitega na yo ifite inyungu mu kugabanya ubushyamirane n’u Rwanda.

Abaturage b’ibihugu byombi bafite inyungu mu mutekano, ingendo n’ubucuruzi.

Ni ukuvuga ko hari inyungu zihuriweho, nubwo politiki ikomeje gutandukanya impande zombi.

Umwanzuro: Intambwe ya mbere ishobora kuba iya bombi

Mu mboni zanjye, ikibazo cya Kigali na Gitega ntigikeneye intsinzi y’uruhande rumwe.

Gikeneye guhindura umukino uva ku makimbirane, amakenga ndetse n’amagambo akomeye, ukagana ku bimenyetso, ibiganiro, kubaka icyizere, amasezerano mato, igenzura ndetse n’ubufatanye.

Kigali na Gitega ntibikeneye gutangira biganira ku bibazo byose icyarimwe.

Bashobora gutangirira ku kibazo kimwe: umutekano w’umupaka, ibindi bijyanye n’ubucuruzi, ingendo n’imikoranire y’inzego bigakurikiraho.

Ibyo iyo bishobotse, ikibazo cy’ingenzi nticyaba kikiri uwatanze byinshi kurusha undi, ahubwo cyaba gitanga ibisubizo ku wabashije guhindura intambwe ya mbere ikaba intangiriro y’icyizere.

Kuko muri dipolomasi, rimwe na rimwe gutera intambwe si ugusubira inyuma; ni uguhindura aho umukino ukinirwa.

Rudahunga Désiré

Inkuru yanditswe na: Rudahunga Désiré

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 179.