Ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, i Kigali ku Kimihurura aho Urukiko rw’Ubujurire rukorera hatangiye isubirishamo ry’urubanza kubera impamvu z’akarengane, aho umunyamategeko w’Umunyarwanda Me Mhayimana Isaie n’ikigo cya KHAAS Ltd gihagarariwe na Amjad Merchant Ali ukomoka muri Pakistani, bari kuburana ku mpamvu z’uko aba bombi bananiwe kumvikana ku bibazo byavuye ku masezerano y’ubukode bw’inzu bari bafitanye.
Mu masezerano y’aba bombi basinye mu 2014, bumvikanye ko inzu izajya yishyurwa amadorali 1300 kandi ukodesheje akazasubiza inzu uko ayihawe, nko mu ngingo ya 10 y’ayo masezerano, handitsemo ko KHAAS Ltd ishyikirijwe inyubako imeze neza (in perfect condition), ko kandi nayo ari ko izayisubiza imeze, ku buryo nta kindi kizayikorwaho kugira ngo ikodeshwe abandi. Muri aya masezerano kandi KHAAS LTD yatanze caution y’amadolari 1300 ahwanye n’ukwezi kumwe.
Ubwo isubirishamo ry’urubanza ryatangiraga, umucamanza yabajije ababurana bombi niba bahari. Abunganira Me Mhayimana bavuze ko bafite inzitizi gusa ntizabashije kuvugirwa mu rukiko. Bavugaga ko kuba bataramenye impamvu KHASS LTD batanze ikirego cy’akarengane no kuri raporo ya Perezida w’Urukiko ntibagaragarizwe ako karengane ako ari ko, ikindi bagaragaje ni uko kuba abo ku ruhande rwa KHAAS Ltd bari barajuririye urubanza, ngo basa n’abafite imanza ebyiri, harimo ubujurire ndetse n’akarengane aho uruhande rwa Me Mhayimana Isaie bavugaga ko amategeko atabyemera.
Abunganira KHAASS LTD bo bagaragazaga ko, abunganira Me MHAYIMANA Isaie ibyo bavuga nk’inzitizi bidafite ishingiro kuko ibyakozwe byose byakurikije amategeko.
Uko aba bombi bageze mu urukiko
Nk’uko byumvikanye mu rukiko, mu 2018 ni bwo ikibazo cyaba bombi cyatangiye ubwo KHAAS Ltd yavaga mu nzu ishaka gukorera ahandi. KHAAS Ltd ya Amjad MERCHANT Ali , yakodesheje na Mhayimana Isaie inyubako yo gukoreramo ibikorwa by’ububaji i Gikondo, ari naho n’abakozi bayo bagacumbikaga mu gice kimwe cy’iyo nyubako.
Ubwo KHAAS Ltd yavaga mu nzu ishaka gukorera ahandi kuko ubuyobozi bw’inzego za Leta bwasabye ko bajya gukorera ahabugenewe. KHAAS Ltd ubwo bajyaga gusubiza inzu nyirayo ntabwo yigeze ayakira ahubwo yavuze ko inzu yangiritse bananirwa kumvikana, maze Me Mhayimana agana Urukiko rw’Ubucuruzi .
Urukiko rw’Ubucuruzi rwaciye urubanza ku wa 15/05/2019, rwemeza ko Mhayimana atsinzwe ngo kuko n’ubwo inzu yangiritse ariko ingwate (caution/deposit) KHAAS yatanze ingana n’amadorali 1300 y’ubukode bw’ukwezi kumwe arenze kure ibyangiritse ku nyubako, acibwa indishyi zo guha KHAAS z’igihembo cya avoka.
MHAYIMANA yajuririye mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, urwo rukiko rwemeje ko KHAAS itubahirije amasezerano y’ubukode, rumutegeka kwishyura indishyi z’ibyangiritse itasannye, iz’ubukode Mhayimana atabonye nyamara yari guhabwa inzu ye imeze neza, agahita ayishyiramo abandi bayikodesha zose zinganana 32,778,415 Frw. KHAAS LTD ntiyishimiye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, maze ku wa 06/07/2020 itanga ikirego kwa Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, asubirishamo urubanza kubera impamvu z’akarengane.
Umucamanza yanzuye ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 1 Ukuboza 2020 saa cyenda, habanje gusuzumwa niba koko impamvu zatanzwe ku nzitizi n’abunganira Me Mhayimana Isaie zumvikana cyangwa zizateshwa agaciro.



2 Responses
Kigali: Rurageretse hagati y’umunyamategeko w’Umunyarwanda n’Umunya-Pakistan bapfa amasezerano y’ubukode
muzadufashe mutugezeho umwnzuro w’urwo rubanza, kuko hari igihe tuyisunga mu gihe ubutabera butubahirijwe, mu manza ziba zifitanye isano narwo.
Kigali: Rurageretse hagati y’umunyamategeko w’Umunyarwanda n’Umunya-Pakistan bapfa amasezerano y’ubukode
muzadufashe mutugezeho umwnzuro w’urwo rubanza, kuko hari igihe tuyisunga mu gihe ubutabera butubahirijwe, mu manza ziba zifitanye isano narwo.