Kigali: Umugabo yagaragaye ari guhondagura umwana ‘ wo ku muhanda’ bunyamaswa

Sangiza iyi nkuru

Umugabo yagaragaye mu mashusho mu Mujyi wa Kigali akubita umwana bivugwa ko ari uwo ku muhanda, akajya anamunigagura amuryoza ko yamwibye imyenda n’inkweto.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’Umunyamakuru Ramesh Nkusi, agaragaza umugabo yashyize hasi uyu mwana, ari kumuhondagura.

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Murenge wa Kimirongo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho uyu mugabo aba ari gukubita uyu mwana amubaza ngo “Imyenda mwayishyize he? ”

Ramesh Nkusi ati ” @CityofKigali muri @Gasabo_District umurenge wa #Kimironko,
Umudugudu wu #Urugwiro,hagaragaye umugabo ari kuniga umwana,bivugwa ko yari yibye inkweto.Abaturage bavuga ko kwihanira n’ubwo bibujijwe,muri aka gace bikorwa ku manywa y’ihangu.@Rwandapolice @UrugwiroVillage @PudenceR”

Polisi y’u Rwanda yasubije ubu butumwa ivuga ko igiye gukurikirana iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kigali: Umugabo yagaragaye ari guhondagura umwana ‘ wo ku muhanda’ bunyamaswa
    Nukuri ibyo nibikwiye kwihanira

  2. Kigali: Umugabo yagaragaye ari guhondagura umwana ‘ wo ku muhanda’ bunyamaswa
    Nukuri ibyo nibikwiye kwihanira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *