Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Francine Muyumba, yijunditse Umuyobozi Mukuru wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze (AU), Moussa Faki Mahamat, kubera amagambo yavuze ku gihugu cyabo n’u Rwanda.
Faki mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yavuze ko umubano wa RDC n’u Rwanda wazambye kubera ko buri gihugu gishinja ikindi gukorana n’imitwe yitwaje intwaro (FDLR na M23), yongeraho ko ikibazo ari uko ubutegetsi bw’iki gihugu cy’abaturanyi bwanze kuganira na M23.
Uyu muyobozi yagize ati: “Kimwe mu bibazo bihari ni uko Leta ya RDC yanze kuganira na M23, iyifata nk’umutwe w’iterabwoba. Gusa iki kibazo kiri gushakirwa igisubizo mu mishyikirano ya Nairobi.”
Muyumba amaze kumva aya magambo, yatangaje ko RDC yashyigikiye kandidatire ya Faki ku buyobozi bukuru bwa Komisiyo ya AU, ariko ngo yateye umugongo igihugu cyabo, agaragaza byeruye ko ashyigikiye u Rwanda.
Yagize ati: “Ndasubiramo. RDC ntikwiye kugira icyo yitega kuri AU. Bwana Moussa Faki yashyigikiye na RDC mu matora ye nk’Umukuru wa komisiyo ya AU ariko uyu munsi ntatinya gushyigikira u Rwanda. Ari gusubiramo gusa uruhande rw’u Rwanda, ibintu bidakwiye kuri Perezida wa komisiyo wakabaye akorera Leta zose. Biragaragara ko ari mu murimo ukomeye w’u Rwanda ku mugabane wa Afurika no ku Isi.”
Uyu Senateri yakomeje avuga ko AU itakimenya ko yakemura ibibazo by’Abanyafurika bitewe n’uko ngo ibogamira ku ruhande rumwe. Abona nta na kimwe Leta ya RDC yategereza ko azayifasha, kuko ngo ashyigikiye “akarengane”.



One Response
Kinshasa: Senateri Muyumba yijunditse Moussa Faki kubera u Rwanda
Mwanga ukuri. None se ko yavuze ukuri ni byo umuziza.