Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Musaza ndetse n’abakozi bahakorera barasaba ubuyobozi gushaka umuti w’ibibazo birimo imitangire mibi ya serivisi zihabwa abaturage ndetse n’imiyoborere mibi irimo no gutonesha bamwe mu bakozi.
Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage ni uko hari ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu kigo nderabuzima cya Musaza bituruka ku bwumvikane buke buri hahati ya bamwe mu bakozi n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima, bivugwa ko hari abakozi bamwe batoneshwa ntibahabwe amahirwe angana na bagenzi babo.
Ikigo nderabuzima mu myaka yashize cyigeze kugira ikibazo cy’ibura ry’ababyaza bahagije, umwe mu babyaza bahazanwe umuyobozi yamukuye mu kazi ko kubyaza, amushinga farumasi nyamara ubusanzwe abaforomo ari bo basanzwe bafite inshingano zo gutanga imiti.
Bivugwa ko umuyobozi yanakuriyeho uyu mubyaza kurara izamu no gukora impera z’icyumweru (weekend ) nyamara uwo yasimbuye yarafatanyaga kuvura no gutanga imiti ndetse akarara izamu, akanakora iminsi y’impera z’icyumweru. Ikindi kibazo ni icyo guha agahimbazamusyi bamwe mu bakozi abandi ntibagahabwe, kandi na bo bitabiriye ubukangurambaga .
Umwe mu bakozi waganiriye na Bwiza.com yifuje ko umwirondoro ugirwa ibanga. Yavuze ko hari abakozi bamwe umuyobozi atonesba ariko abandi ntabahe agaciro, bituma hari abahitamo kwigendera kubera kunanizwa.
Agira ati: “Kuva umuyobozi dufite ahageze, hari abakozi atonesha ku buryo bugaragara cyane. Nk’ubu hari umuforomo yakuye ku ku ivuriro ry’ibanze,)amuzana ku kigo nderabuzima, amushinga farumasi ariko twatunguwe n’uko yahise amusubiza ku ivuriro ry’ibanze (Poste de sante). Ubundi afata usanzwe ari umubyaza, amuha gucunga farumasi kandi bitemewe kuko ibijyanye n’imiti bihabwa abafomo.”
Uyu mukozi akomeza avuga ko umuyobozi atonesha abakozi bamwer, ntibahabwe amahirwe angana na bagenzi babo.
Ati: “Itonesha rigaragarira buri wese. Birazwi ko iyo habonetse amahugurwa yoherezayo uwo yishakiye bitewe n’uko amwiyumvamo. ikindi naguha urugero umufomo wakoraga muri farumasi yabifatanyaga no kuvura, akanakora iminsi yo ku wa gatandatu no ku Cyumweru ariko ubu uwo musore wari usanzwe ari umubyaza kuko nibyo yize, yamukuriyeho kurara amazamu no gukora mu minsi y’impera z’icyumweru. Ubuyobozi bukwiye kugira inama umuyobozi wacu akagerageza gufata abakozi atagize abo aha amahirwe kurusha abandi.”
Umwe bakozi wavuye ku kigo nderabuzima cya Musaza yabwiye Bwiza.com ko gutonesha abakozi no kutumva abakozi byatumye ahava. Ati: “Icyatumye ndeka gukorera hariya bafata abakozi nabi, njyewe ndi umuntu uba wifuza gukora akazi neza, ntabwo wakorana n’umuyobozi utakumva wamubwira ikibazo ntagikemure. Umwuga w’ubuvuzi usaba gukorera hamwe nk’ikipe ariko hariya siko bimeze. Uumuyobozi agira abantu yumva abandi akabirengagiza kubera gutonesha. Ababishinzwe nibarengere abaturage kuko nta mukozi watanga umusaruro adahawe ibyatuma serivisi zigera ku muturage mu buryo bumunyuze.”
Umujyanama w’ubuzima avuga ko hari abaturage binubira serivisi mbi ndetse ko bimwa imiti, bikavugwa ko hari abayibona bayigurishijwe n’abakozi kandi bari babwiye ko idahari.
Agira ati: “Twumva abaturage bijujutira ko serivisi zitangwa mu buryo butanoze, abakozi bahora bagenda, ugasanga abaturage bemera kujya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kigarama kandi basize icya Musaza kiri hafi yabo kuko hari serivisi tutabona. Serivisi zihatangirwa ntabwo zinoze. Hari abandikirwa imiti ntibayihabwe, bakababwira ko idahari kubera baba bashakamo inyungu. Ayo makuru tuyumva mu baturage bavuga ko hari abatanga amafaranga bakayihabwa kandi babwirwaga ko idari.”
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Musaza ahakana gutonesha abakozi ndetse akavuga agiye kureba ibitagenda neza bigakosorwa. Ati: “Ibyo gutonesha nta kintu mbiziho, nagiye mu kazi nta muntu numwe mpazi kuko nari mvuye ku bitaro, uko ngenda mbamenya nkareba icyo umuntu ashoboye. Kuvuga ngo ntabwo mbohereza mu mahugurwa navuga ko nta mahugurwa yateguwe menshi kuko nagiyeyo muri iyi Covid.
Icyo ndeba ni serivisi duha abaturage kandi nta mukozi mpeza mu biro byanjye. Umukozi wese uza angana ndamwumva nkanabagira inama. Tugendeye ku bushobozi bw’ikigo nderabuzima muradukebuye ,umuntu azagerageza agende areba ibitagenda neza ibyo tuzashobora tuzabikemura,tugire inama abakoz.i”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Musaza buvuga ko ikibazo bari bazi ari amadeni ikigo nderabuzima gifite ariko nta bindi bibazo bazi. Bihoyiki Leonard, umunyamanga nshingwabikorwa w’uyu murrnge avuga ko bagiye gushyiraho komite ishinzwe imicungire y’umutungo.
Agira ati: “Umuyobozi w’ikigo nderabuzima yari mushya natwe icyo dushinzwe ni ukumugira inama no kumufasha kuzuza inshingano, ntabwo navuga ko hari byacitse. Umuyobozi kuba yari mushya avuye ku bitaro hari intege mu miyoborere kuko yari mushya ku kigo nderabuzima.Turimo turabubakira komite ishinzwe imicungire y’ikigo nderabuzima.”
Bihoyiki akomeza yemeza ko nta mukozi wemerewe gutanga serivisi mbi ku baturage. Ati: “Nta muntu ugomba guha umuturage serivisi nabi, uwari wese uzabikora agomba kubibazwa akanabihanirwa.”
Twagerageje kuvugisha Rangira Bruno, umuyobozi w’akarere ka Kirehe ariko avuga ko ibyo bibazo agiye kubikurikira akamenya uko biteye akabona kugira icyo abivugaho kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru ntacyo yari yahatangaza kuri ibi bibazo.
Twanagerageje kuvugana na Mukandayisenga Janvier, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, bivugwa ko ibibazo biri mu kigo nderabuzima cya Musaza abizi, ariko ubwo twamuhamagara yavuze ko ari mudoka ariko ubwo twongeraga kumuhamagara ntiyafashe telefoni.
Amakuru avuga ko mu nama yabaye kuwa 18 Ugushyingo 2021, yahuje ubuyobozi bw’umurenge wa Musaza ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima havuzwemo ikibazo cyo gutonesha bamwe mu bakozi ndetse no guha abaturage serivisi zitanoze.
Ikigo nderabuzima cya Musaza kivurizaho abaturage bo mu mirenge ya Kigarama na Musaza. Mu myaka 2 gusa, abaforomo bane bamaze kuhava batarangije amasezerano yabo.



2 Responses
Kirehe: Barasaba ubuyobozi gukemura uruhuri rw’ibibazo biri muri C.S Musaza
Muriyinkuru ndumva harimo ibintu byinshi bidasobanutse
Amahugurwa birazwi ko yagabanutse cyane abera online
Umubyaza kimwe numuforomo ubishoboye wese yemerewe gucunga imiti mukigo nderabuzima kandi biba byiza ataraye izamu ndetse ntanakore weekend kugirango acunge pharmacy neza birazwiko iyo yacunzwe nabi ikigo kirahomba
Kubura kwimiti mubigonderabuzima biri henshi bitewe nubushobozi buhari yewe ndetse no kubitaro haraho bakohereza kwigurira umuti
Icyombona nuko wenda abantu batarumva neza impinduka zabaye kandi birumvikana
Harebwe niba abaturage bakirwa neza kandi bagasobamurirwa ibibazo bihari
Inkuru nyine ni inkuru buriya ababishinzwe babikurikorane
Kirehe: Barasaba ubuyobozi gukemura uruhuri rw’ibibazo biri muri C.S Musaza
Muriyinkuru ndumva harimo ibintu byinshi bidasobanutse
Amahugurwa birazwi ko yagabanutse cyane abera online
Umubyaza kimwe numuforomo ubishoboye wese yemerewe gucunga imiti mukigo nderabuzima kandi biba byiza ataraye izamu ndetse ntanakore weekend kugirango acunge pharmacy neza birazwiko iyo yacunzwe nabi ikigo kirahomba
Kubura kwimiti mubigonderabuzima biri henshi bitewe nubushobozi buhari yewe ndetse no kubitaro haraho bakohereza kwigurira umuti
Icyombona nuko wenda abantu batarumva neza impinduka zabaye kandi birumvikana
Harebwe niba abaturage bakirwa neza kandi bagasobamurirwa ibibazo bihari
Inkuru nyine ni inkuru buriya ababishinzwe babikurikorane