Kirehe: Umurenge umaze umwaka urenga nta munyamabanga nshingwabikorwa ugira

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe bavuga ko bamaze umwaka n’amezi ane batagira Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Aba baturage babwiye RBA dukesha iyi nkuru ko serivisi zose bahabwaga na gitifu w’Umurenge bazihabwa n’Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu murenge.

Umwe muri bo ati ” Abantu bajya gusezerana birirwayo bategereje uri buje ku karere, bagataha bwije.”

Undi yunzemo ati ” Dufite imbogamizi zo kutabona udusezeranya, meya arinda kwiyizira cyangwa hakaza gitifu uvuye ahandi, hakunda kuza uwa Gatore.”

Mugenzi wabo ati ” Ni byinshi byangirika kuko uriya mwanya [wa gitifu] Leta yawushyizeho ibizi. Iyo umuyobozi agiye gukora inshinganzo zitari ize hari ibindi bipfa yakabaye ari gukora.”

Bavuga ko kutagira gitifu byabagizeho ingaruka kuko umukozi umwe atakora inshingano z’abantu babiri. Bemeza ko byagize ingaruka ku ireme rya serivisi bahabwaga muri uwo murenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Gerard Muzungu yabwiye RBA ko iki kibazo bakizi kandi ko bari kugishakira umuti.

Ati: ” (…) Icyo kubona ba gitifu w’Umurenge, bakoze ibizamini bya ecrit [byanditse] birarangira, inzira ni ndende kuko dufatanya na RALGA.”

Umurenge wa Gahara umaze iki gihe cyose utagira umuyobozi nyuma y’aho uwawuyoboraga yimuriwe mu Murenge wa Mpanga nawo mu Karere ka Kirehe kuko ngo yari uw’agateganyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *