Koreya ya Ruguru yarashe misile ballistic mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, nyuma y’iminsi mike Koreya y’Epfo isabye icyo gihugu gutanga ibisobanuro no gusaba imbabazi ku iturika ryabereye mu gace kitwa DMZ, gahuza ibihugu byombi, hagakomerekeramo abasirikare batatu ba Koreya y’Epfo.
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko iyo misile yarasiwe mu gace ka Wonsan, muri Koreya ya Ruguru, yerekeza mu Nyanja y’Iburasirazuba, izwi kandi nka Sea of Japan. Iyo misile bivugwa ko yagenze intera irenga ibilometero 700.
Iri raswa ryabaye mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wari umaze iminsi wiyongera.
Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifatanyije n’Ubuyapani, bakomeje gukurikirana ibikorwa bya Koreya ya Ruguru ndetse no guhana amakuru ku bijyanye n’igeragezwa rya misile.
Mu kwezi gushize, habaye iturika mu gace ka DMZ, agace karinzwe cyane kandi karimo ibirombe byinshi kuva intambara ya Koreya yahagarikwa mu 1953.
Koreya y’Epfo hamwe na United Nations Command bavuze ko iperereza ryabo ryagaragaje ko iryo turika ryatewe n’ibisasu bya mine byari byaratewe na Koreya ya Ruguru ku ruhande rw’umupaka rwegereye Koreya y’Epfo.
Minisitiri w’Ingabo wa Koreya y’Epfo, Kang Shin-chul, yavuze ko izo mine zishobora kuba zaratewe mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byo gukomeza umutekano no gufunga umupaka Koreya ya Ruguru iri kubakaho inzitizi.
Nyuma y’uko Koreya y’Epfo isabye Koreya ya Ruguru gusaba imbabazi, Kim Yo Jong, mushiki wa Perezida Kim Jong Un akaba umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye muri guverinoma ya Koreya ya Ruguru, yanenze cyane Seoul.
Yise Koreya y’Epfo igihugu “gisuzuguritse” ndetse avuga ko ibyo gusaba Koreya ya Ruguru gusaba imbabazi ari ibintu bidafite ishingiro.
Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, yari yasabye Koreya ya Ruguru gusubira mu biganiro hagamijwe kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri ushinzwe Ubumwe bwa Koreya y’Epfo, Chung Dong-young, na we yari yasabye ko habaho ibiganiro ku bibazo by’umupaka.
Abasesenguzi bavuga ko kurasa iyo misile bishobora gufatwa nk’ubutumwa bwa gisirikare bwo gusubiza ibyo Koreya y’Epfo yari yakoze mu rwego rwa dipolomasi.
Umusesenguzi Yang Moo-jin yabwiye AFP ko Seoul yari yasabye ko umwuka mubi ugabanuka, ariko Pyongyang igasubiza mu buryo bwongera ubushyamirane.


