Uyu munsi ni ku wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020. Ni umunsi wa 200 mu minsi igize umwaka. Uyu mwaka usigaje iminsi 166 ngo ugere ku musozo. Ingingo y’amateka turagarukaho ni umuriro ukomeye wa Roma (Great Fire of Rome).
Tariki ya 18 Nyakanga 64 nyuma y’ivuka rya Yezu/Yesu, umuriro ukomeye wadutse mu mujyi wa Roma, abaturage b’ubwami bw’abami bw’Abaromani bashyira mu majwi umwami wabo, Nero, bavuga ko ashobora kuba ari we wari nyuma y’iyo nkongi. Gusa n’ubwo abaturage bavugaga ko Nero ari we wateje umuriro mu mujyi, nta bimenyetso bari babifitiye. Bemezaga ko ari we ushobora gukora ikintu nk’iki mu mujyi wa Roma, ntasige ikimenyetso na kimwe.
Incamake
Umuriro wa Roma wadutse mu rukerera rwo ku wa 18 Nyakanga 64. Uyu muriro watangiriye mu bice byari bituwe n’abakene muri uyu mujyi, mu gace ko hafi y’umusozi wa Palatine. Umuriro wakomereje mu gace k’ubucuruzi ka Roma, cyane cyane ahiganje ibicuruzwa bicanwa. Bitewe n’uko inzu zari nyinshi kandi zubakishijwe ibiti n’imbaho, umuriro wahise ugira imbaraga zidasanzwe utangira gukwirakwira ku buryo bwihuse ubifashijwemo n’umuyaga mwinshi wari muri ako gace.
Igitabo “The Great Fire of Rome: The Fall of the Emperor Nero and His City” cyanditswe na Stephen Dando Collins, avuga ko mu minsi igera ku munani, uyu muriro wamaze utwika Roma, uturere 14 twari tugize uyu murwa twahiye twose ntihagire n’ikimenyetso na kimwe cyerekana ko higeze haturwa.
Collins akomeza avuga ko abantu babarirwa mu 1500 bahiriye muri uyu muriro, mu gihe abagera ku 10,000 umuriro wabasize batagira aho bikinga.
Inkongi y’umuriro yiswe iya Roma yadutse i Roma, mu gihe umwami w’abami, Nero, yari yagiye gutemberera mu ntara ya Antium ku bilometero 50 uvuye mu mujyi wa Roma. Abanditsi benshi bahuriza ku kuba Nero ashobora kuba ari mu bateje inkongi y’umuriro. Bavuga ko Nero yakoresheje aya mayeri kugira ngo hatazagira ukeka ko ari we wari inyuma yo gutwika.
Dore impamvu ebyiri nyamukuru abanditsi kuri iyi nkuru bahurizaho bemeza ko Umwani w’abami Nero yagize uruhare mu gushya k’umujyi wa Roma:
1. Byari bizwi neza ko Nero adakunda igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Roma, dore ko inshuro nyinshi yari yaragaragaje ko abonye uburyo yahita asenya amazu yose yariho, akavugurura umujyi akurikije uko we yifuzaga ko umera.
2. Agace kibasiwe cyane n’inkongi kari agace kiganjemo Abakirisitu. Nero yari umuntu wanga abakirisitu urunuka, ibi bikagaragazwa n’itoteza n’iyicarubozo yabakoreraga nyuma y’Urupfu rwa Yezu. Nero we ubwe bivugwa ki yicishije inkota ye abakirisitu babarirwa mu magana. Abahanga bemeza ko Nero ashobora kuba yarifashishije uyu muriro ngo agabanye umubare w’abakirisitu wari ukomeje kwiyongera mu mujyi wa Roma.
Mu gihe gito igice kinini cy’umujyi wa Roma gihindutse umuyonga, umwami Nero yari amaze kuzuza inzu nziza zubatswe mu buryo bwa Kigiriki mu mujyi wa Roma. Ingoro ya Nero yaravuguruwe yubakwa neza nk’inzu y’agatangaza yigeze ibaho[Golden House].
Kugeza ubu nta nyandiko n’imwe iragaragaza ibimenyetso ntakuka ku ruhare rwa Nero muri iki gikorwa, gusa abahanga benshi bavuga ko uko byagenda kose uruhare rwa Nero muri iki gikorwa ari ntatsimburwa.
Umwami Nero Nero Claudius Caesar Augustus Germanicus yayoboye Roma kuva ku ya 15 Werurwe 37, atanga ku wa 9 Kamena 68.



2 Responses
Ku munsi nk’uyu mu 64: Umurwa wa Roma wafashwe n’inkongi y’umuriro yangiza 2/3 byawo
Benshi bahamya ko icyo gihe aribwo n’Intumwa PAWULO yishwe na NERO wari umugome.
Akaba yarabaye umukristo wa 3 wishwe n’abayobozi.Wongeyeho Yohana Umubatiza na Yakobo.Bibiliya yerekana ko abakristu nyakuri bazatotezwa,bagafungwa ndetse bakicwa.Kubera ko babwiriza abantu ijambo ry’Imana,ndetse ntibatinye no kubwiriza abayobozi.Muribuka ko Umwami Herodi yishe Yohana Umubatiza,kubera ko yamubwiye ko kurongora umugore w’abandi ari icyaha.
Ku munsi nk’uyu mu 64: Umurwa wa Roma wafashwe n’inkongi y’umuriro yangiza 2/3 byawo
Benshi bahamya ko icyo gihe aribwo n’Intumwa PAWULO yishwe na NERO wari umugome.
Akaba yarabaye umukristo wa 3 wishwe n’abayobozi.Wongeyeho Yohana Umubatiza na Yakobo.Bibiliya yerekana ko abakristu nyakuri bazatotezwa,bagafungwa ndetse bakicwa.Kubera ko babwiriza abantu ijambo ry’Imana,ndetse ntibatinye no kubwiriza abayobozi.Muribuka ko Umwami Herodi yishe Yohana Umubatiza,kubera ko yamubwiye ko kurongora umugore w’abandi ari icyaha.