Ku rugamba byifashe gute hagati ya M23 na FARDC?

Sangiza iyi nkuru

Imirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 yakomeje kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13, mu bice bya Teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023, M23 ivuga ko FARDC n’abacancuro bakorana na yo bakomeje kurasa ku birindiro byayo bifashishije kajugujugu z’ibitero, indege z’intambara, ibifaru ndetse n’imbunda z’imizinga.

Ni ibitero biri kwibasira ibirindiro by’uriya mutwe mu duce twa Kibirizi, Kishishe, Kirolirwe, Kabati, Ruvunda, Kinge ndetse n’uduce tubikikije; gusa na wo ukavuga ko ukomeje kwirwanaho ndetse no kurinda abasivile bakomeje kugirwaho ingaruka na biriya bitero.

Kuri uyu wa Mbere amakuru avuga ko imirwano y’impande zombi yakomereje muri secteur ya Makombo hafi ya Kingi, ku ntera y’ibilometero bibarirwa mu icumi uvuye mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’Umujyi wa Sake.

Bivugwa ko FARDC nyuma yo kurasa kuri M23 yaba yatangiye gusatira ibirindiro by’uriya mutwe biri muri groupement ya Kaembe, muri chefferie ya Bashali.

Andi makuru kandi avuga ko Ingabo za Congo Kinshasa n’abari kuzifasha ku rugamba kuva ejo ku Cyumweru bigaruriye ibirindiro bibiri bivuze icyo bivuze cyane muri ruriya rugamba M23 yaherukaga kwigarurira ahitwa Makombo, ku kilometero kimwe uvuye Kingi.

Umuvugizi w’Ingabo za M23, Major Willy Ngoma, yabwiye BWIZA TV ko amakuru y’uko hari uduce FARDC yaba yabambuye atari ukuri.

Yavuze ko “Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma nta bushobozi na buke rifite ryo kutwambura na santimetero n’imwe. Na rimwe!”

Major Ngoma yavuze M23 ifite Ingabo z’umwuga, bityo ko zigomba gukomeza kwirwanaho mu buryo bwa kinyamwuga.

M23 iracyagenzura ibice byayo muri Rutshuru

Mu gihe imirwano ikomeye ikomeje kujya mbere muri Teritwari ya Masisi, mu ya Rutshuru iherereye mu Burasirazuba bwayo ho M23 iracyagenzura ibice bitandukanye yigaruriye.

Uyu mutwe kuri ubu ukigenzura ibirindiro byayo mu duce twa Kisharo, Kiseguru na Katwigueru, usibye muri Nyamilima ikikijwe n’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura na FDLR.

Mu majyaruguru y’Umujyi wa Kiwanja ugana ku kiraro cya Mabenga ho kuri ubu nta mirwano iri kuhabera.

Muri za Groupement za Kibumba na Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo iri mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma ho kuri ubu haragenzurwa n’Ingabo za Kenya zigaragara cyane muri Kibumba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *