Kuba mbafite nibyo bituma mba uwagaciro:Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 23 Ukwakira 1957 nibwo Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yavutse. Ku munsi w’amavuko we abantu banyuranye bamugaragarije imbamutima banamusabira kugira ubuzima buzima.

Mu butumwa yanditse abunyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimye buri umwe wamwifurije isabukuru, aho by’umwihariko yashimye cyane abagize ubumryango we banamuhora hafi mu buzima bwe bwa buri musi.

Yagize ati” Kuri buri wese wanyoherereje ubutumwa bunyifuriza isabukuru nziza, Sinabona uburyo mbashima bihagije mu gutuma nezerwa kuri uyu munsi.Mu byukuri kubagira mu buzima bwanjye nibyo bituma nkomeza kuba uw’agaciro.Ntakindi umuntu yitega ku nshuti nziza kirenze iki, Imana ihe umugisha inshuti zanjye n’umuryango wanjye.

Perezida Kagame wujuje imyaka 63 y’amavuko , yagaragaye uyu munsi muri Kigali Arena aho yari yagiye kwihera ijisho umukino wa Basket wahuje RP IPRC Kigali BBC na Patriot BBC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *