Uwari umucungamutungo w’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda (FDU-Inkingi) ushinjwa ibyaha by’iterabwobwa, avuga ko kuba yari umucungamari w’ishyaka bitagize icyaha.
Gasengayire Leonille ni we mugore wenyine uri mu bayoboke 11 ba FDU-Inkingi bari kuregwa ibyaha by’iterabwoba.
Mu kwiregura kuri uyu wa 17 Ukwakira mu rukiko, yireguye ku byo ashinjwa n’ubushinjacyaha ko yakoze ibyaha Aba bararegwa by’iterabwoba birimo kuba mu mutwe w’ingabo ufite umugambi wo gushoza intambara igamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Gasengayire ashinjwa kuba ari we wari izingiro kuko yari ashinzwe kubaha amafaranga nk’uwari umucungamari wa FDU-Inkingi.
Gasengayire avuga ko amafaranga yahaga abayoboke b’ishyaka ari agenewe ibikorwa by’ishyaka no kurishakira abanyamuryango kandi yayatangaga ku mabwiriza y’abamutegeka.
Ahakana ibyo aregwa n’ubushinjacyaha ko yatangaga amafaranga azi neza ko ari ayo kohereza urubyiruko mu myitozo y’uwo mutwe wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ibi akaba ngo yarabikoreraga mu rugo rwa Ingabire Victoire.
Uregwa yireguye ko yagiye kuba mu rugo rwa Victoire Ingabire wari umaze gufungwa mu 2010 ashinzwe kumugemurira.
Yavuze ko kuba umubitsi w’ishyaka cyangwa kugemurira Ingabire byose bitagize icyaha nk’uko yabirezwe n’ubushinjacyaha.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Abandi bose birehuye bahurije ku cyo bise guhimbirwa ibyaha kugira ngo ishyaka ryabo ricike intege.
Iburanisha ritaha ni umwanya w’ubushinjacyaha wo gusabira abaregwa ibihano.
Inkuru ya BBC


