Kubona ubuvuzi bikomeje kuba ikibazo muri Haiti

Sangiza iyi nkuru

Ibintu bikomeje kuba bibi muri Haiti, aho kugeza ubu kubona ubuvuzi bikomeje kugorana kugeza ubwo abakomeretse bishobora kubakurizamo urupfu.

Ni nyuma y’uko ubutegetsi bufashe ingamba zo gufunga bimwe mu bikorwa Remezo mu rwego rwo gukumira udutsiko tw’amabandi dukomeje guteza umutekano mucye.

Ihohoterwa n’imvururu byiyongera byahungabanije cyane ubuzima bwa buri munsi mu mrwa mukuru Port-au-Prince kugeza ubwo abaturage bataye Ingo zabo bagahungira mu mashuri ya Leta.

Kugeza ubu kandi ibitaro bimwe na bimwe, bikuru i Port-au-Prince, ntabwo bikora, ku buryo bigoye kubona imiti by’umwihariko abakomerekera mu mirwano.

Byari byitezwe ko Minisitiri w’Intebe Ariel Henry niyegura bintu bizagenda neza, ariko uko iminsi ishira birushaho kuzamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *