Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko imiterere y’inyubako ya Goico Plaza i Musanze itari ikwiriye ko inkongi yayibasiye izimishwa hifashishijwe indege, kuko izo ndege ahanini zikoreshwa mu kuzimya umuriro ahantu hafunguye.
Ibi byagarutsweho nyuma y’uko isoko rya Goico Plaza ryo mu Karere ka Musanze ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ku wa 10 Ukwakira 2026, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakibaza impamvu hatoherejwe indege nk’iyo Polisi yakoresheje mu kuzimya inkongi yari yibasiye ishyamba ryo ku Kirunga cya Muhabura mu Karere ka Burera ku wa 14 Kanama 2026.
CIP Benson Ndemezo, umukozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, yabwiye Imvaho Nshya ko ubutabazi bwakozwe hakoreshejwe ibikoresho byari bibonetse kandi bikwiye, asobanura ko indege zo kuzimya inkongi zitagenewe gukoreshwa ahantu hafunze cyangwa hafite inyubako zifite ibisenge.
Yaburiye kandi abantu kujya bitondera amashusho akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko amwe aba yarakozwe hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI), bityo ntabe agaragaza uko ibintu byagenze mu by’ukuri.
CIP Ndemezo yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko inkongi ishobora kuba yaratewe n’ibikorwa byo gusudira byakorerwaga hafi y’ibikoresho bishobora gufatwa n’umuriro vuba, birimo imyenda na matera.
Yasobanuye ko ibishashi byaturukaga mu gusudira byageze ku bikoresho byoroshye gushya, umuriro ugatangira gukwira.
Yongeyeho ko gutinda gutabaza inzego z’ubutabazi byatumye umuriro ukomeza gukwira, ugera no mu yandi magorofa y’inyubako mbere y’uko uzimywa.
Mu bindi byagize uruhare mu gukaza inkongi harimo kubura ibikoresho bihagije byo kuzimya umuriro, kuba ibikoresho byari bihari bimwe byari bishaje ndetse no kutagira ibigega byabugenewe bibikwamo amazi yo kuzimya inkongi.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni uburyo ibicuruzwa byari bipanzwe mu bucucike, aho ibintu birimo matera, imyenda na gaz byari byegeranye, bikongera ibyago byo gukwirakwiza umuriro.
Polisi yasabye abaturage n’abacuruzi kubahiriza amabwiriza agenga imyubakire, kugira ibikoresho byo kuzimya umuriro kandi bakajya bagenzura ko bikora neza.
Yibukije kandi abantu ko igihe habaye inkongi cyangwa ikindi cyago, bagomba guhita batabaza inzego zibishinzwe aho gutegereza ko umuriro ukwira.
CIP Ndemezo yavuze ko hari abantu batinda gutabaza kubera gutinya ko bashobora gufungwa cyangwa guhanwa, abasobanurira ko umuntu wagize ibyago atagomba gutinya gusaba ubutabazi.
Isoko rya Goico Plaza ryakoreragamo abacuruzi basaga 2.000, rikaba ryakiraga abantu barenga 10.000.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangaje ko ubugenzuzi bw’ibanze bwagaragaje ko ibicuruzwa n’ibikoresho byangiritse bifite agaciro karenga miliyari 30 Frw, mu gihe inyubako ubwayo yari ifite agaciro kagereranyijwe kuri miliyari 17 Frw.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yemeje ko amagorofa ane yo hejuru y’iri soko yakongotse, mu gihe igice cyo hasi cyo cyarokotse.
Nyuma y’iyi nkongi, Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abacuruzi bahuye n’igihombo, ibizeza ubufasha bwo kongera kubaka isoko no gufasha abahuye n’ingaruka z’icyo cyago.



