Umuryango Lantos wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), uharanira ubutabera n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, wagaragaje ko utishimiye ibyemezo bibiri u Bwongereza buherutse gufata byerekeye umubano wabwo n’u Rwanda.
Mu cyumweru gishize, tariki ya 14 Werurwe 2022, Igikomangoma Charles kizasimbura Umwamikazi Elizabeth II ku ntebe y’ubwami bw’u Bwongereza, cyatangaje ko kizitabira inama izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango Commonwealth izwi nka CHOGM, iteganyijwe i Kigali muri Kamena.
Muri icyo cyumweru kandi ni bwo Ambasaderi w’u Bwongereza, Omar Daair, yatangaje ko [nyuma y’amezi 7] Busingye Johnston yemejwe ko azahagararira u Rwanda mu gihugu cye, akaba azagira uruhare mu myiteguro ya CHOGM.
Lantos ibinyujije kuri Twitter kuri uyu wa 21 Werurwe 2022, yatangaje ko kwemerwa kwa Busingye n’uruzinduko Igikomangoma Charles giteganya i Kigali ari amahirwe u Bwongereza bwatakaje yo kudashyigikira Perezida w’u Rwanda.
Uyu muryango wagize uti: “Kagame yabonye intsinzi ebyiri muri iki cyumweru, Ubwami bw’u Bwongereza bwo bwatakaje amahirwe abiri yo kutamushyigikira. Icya mbere, u Bwongereza bwemeje ku mugaragaro uwashimuse Rusesabagina akanamutoteza, Busingye Johnston nka Ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Bwongereza.
Icya kabiri, Igikomangoma Charles cyemeye kwitabira CHOGM mu Rwanda muri Kamena, byashoboka aho Rusesabagina afungiwe mu buryo butubahirije amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, byakurikiwe n’urubanza rw’ikinyoma.”
Lantos ivuga ko u Bwongereza bwakurikiye umurongo wa Perezida Kagame, bwanga gushyigikira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubutabera na demukarasi, kandi ngo ni igisebo kuri bwo.
Uyu muryango ni umwe mu yagerageje kuburizamo iyemezwa rya Busingye nka Ambasaderi w’u Rwanda, na CHOGM kugira ngo ntizabere i Kigali, ibishingiye kuri dosiye y’umufungwa Paul Rusesabagina ukurikiranweho n’ubutabera ibyaha by’iterabwoba.
Iyi miryango hamwe na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, byemeza ko Rusesabagina yatawe muri yombi na Leta y’u Rwanda mu 2020, yabanje gushimutirwa i Dubai, ngo ibyo bikaba byaragizwemo uruhare rukomeye na Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera.
Ariko u Rwanda rwo rwemeza ko Rusesabagina atashimuswe, ahubwo yageze i Kigali yashutswe n’inshuti ye y’umuvugabutumwa, yamubwiye ko barimo kwerekeza mu Burundi. Perezida Kagame yigeze kubishimangira ati: “Ni we wizanye ku bushake. Kuva aho yavuye kugera hano, nta cyaha na kimwe cyigeze gikorwa.”

4 Responses
Lantos ntiyishimiye ibyemezo u Bwongereza bwafashe byerekeye umubano n’u Rwanda
Uyu muryango Lantos ntiwaba waribeshye kuri mission yawo koko! Ubu se niba baharanira uburenganzira bwa muntu ubuzima bw’abantu batikiriye mu bikorwa bya Rusesabagina nta burenganzira bari bafite bwo kubaho no gutunga imitungo yabo? Birashoboka ko aba bantu biyitirira ibyo batari byo.
Niba Businge Jonston yaragize uruhare mu gutuma Rusesabagina na bagenzi be babazwa ibikorwa byabo bibi ahubwo Johnson Businge niwe wagaragaje ko uburenganzira bwa muntu butagire imipaka, budakwiye ku gendera ku ruhu, amoko, n’ibindi.
Abongereza rero bashhimangiye ibikwiye naho iyo mburamuryango yo izahora yita kubidafite umumaro. Nuko ngo mwigenga ariko USA ikwiye kwita kubantu nkabo n’ibikorwa byabo by’inzangano niba koko ikeneye gukomeza kubonwa nkiyita kuri human rights.

Iyi miryango iza kurindagirira muri Africa, kandi inzirakarengane muri UKraine ZIPFA ZITAGIRA KIVUGIRA HARYA BO NTA BURENGANZIRA BW”IKIREMWAMUNTU BAKENYE, LE CHIEN ABOIT LA CARAVANE PASSE, MUZAGERAHO MURUHE