img-20200328-wa0009.jpg

Leta yatangiye kugoboka Abanyarwanda b’amikoro make (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda yatangiye guha ibyo kurya Abanyarwanda bafite amikoro make, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwicwa n’inzara mu gihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Virusi ya Corona.

Ibyo kurya byatangiye gutangwa birimo umuceri, akawunga, amakaroni, ifu y’igikoma, isukari, ibishyimbo, umunyu, amavuta yo guteka, n’ibindi.

Ibiri gutangwa kandi birimo ibikoresho by’ibanze, byiganjemo iby’isuku.

Leta yafashe ikemezo cyo kugoboka imiryango ibabaye kurusha iyindi, nyuma y’impungenge zagiye zigaragazwa n’abantu bamwe bavuga ko bashobora kwicwa n’inzara, mu gihe Leta ntacyo yaba ikoze ngo ifashe ahantu bari basanzwe barya ari uko bateye ibiraka.

Ni nyuma y’ingamba zari zimaze gufatwa zirimo ko Abanyarwanda bagomba kuguma mu ngo zabo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yari kuri Televiziyo y’igihugu mu kiganiro cyavugaga ku ngamba zari zafashwe, yavuze ko kuba Leta iri kwishakamo ubushobozi bwo kureba uko yagoboka abababaye kurusha abandi.

Icyo gihe Minisitiri Shyaka yagize ati”niba hari urugo runaka bigaragara ko rubabaye rudafite icyo gusamura, tugomba kwishakamo ubushobozi ku buryo urwo rugo abarurimo tubunganira, tutabarinda Coronavirus ariko bakicwa n’inzara.”

Ibi byongeye gushimangirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku Banyarwanda avuga ku cyorezo cya Virusi ya Corona kimaze kwandurwa n’abasaga 50 mu gihugu.

Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda agira ati”Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye, byahungabanyije imibereho y’Abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose, turabasa ko mwihangana, turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.”

Kuri uyu wa gatandatu Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko ibiribwa bigomba gutangwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali; iz’umurenge zikazunganira.

Minisitiri Shyaka kandi yavuze ko bitangwa urugo ku rundi, aboneraho kwibutsa Abanyarwanda kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

img-20200328-wa0009.jpg

img-20200328-wa0008.jpg

img-20200328-wa0012.jpg

img-20200328-wa0011.jpg

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Leta yatangiye kugoboka Abanyarwanda b’amikoro make (Amafoto)
    Turashimira Leta yacu kubwigikorwa cya kibyeyi tunabonereho gusaba ko habaho n’irushanwa mubyiza kubakire abo Imana nyiricyubahiro kidahungabana yagurije umutungo ko nabo bakwunganira leta bagatanga ibiribwa ndetse n’ama company abishaka atere ingabo mubitugu leta bafasha abaturage kubiribwa,kandi ibyo bakora babikore kubera Imana kuko aribyo batubwira ko ibyiza dukorera abavandimwe bacu aribyo dusanga Imbere ,kandi iki nicyo gihe kuko hari abari gusaba Imana ngo ibakize cyino cyorezo ngo batange ibyo bafite byose ariko Corona ikabima umwanya , none rero mutange mugifite ubuzima ,mbonereho no kugaya aba nyamatorero bamwe nabamwe barimo bashinyagurira abo bayobora ngo batange amaturo aho kubasaba gusaranganya amafunguro Imana yabahaye.

  2. Leta yatangiye kugoboka Abanyarwanda b’amikoro make (Amafoto)

  3. Leta yatangiye kugoboka Abanyarwanda b’amikoro make (Amafoto)

  4. Leta yatangiye kugoboka Abanyarwanda b’amikoro make (Amafoto)

  5. Leta yatangiye kugoboka Abanyarwanda b’amikoro make (Amafoto)
    Uyu mutwe w’inyandiko :
    “Leta yatangiye kugoboka Abanyarwanda b’amikoro make…”

    Uragaragaza ko leta itabara abanyarwanda gusa kandi si byo. N’abanyamahanga bari mu Rwanda baratabarwa kuko leta y’u Rwand ntivangura abautuye. Uku rero ni ukwerekana isura y’igihugu mu buryo butari bwo.
    Ahubwo mwakwandika muti :
    “Leta yatangiye kugoboka Abaturarwanda b’amikoro make…”

  6. Leta yatangiye kugoboka Abanyarwanda b’amikoro make (Amafoto)
    Uyu mutwe w’inyandiko :
    “Leta yatangiye kugoboka Abanyarwanda b’amikoro make…”

    Uragaragaza ko leta itabara abanyarwanda gusa kandi si byo. N’abanyamahanga bari mu Rwanda baratabarwa kuko leta y’u Rwand ntivangura abautuye. Uku rero ni ukwerekana isura y’igihugu mu buryo butari bwo.
    Ahubwo mwakwandika muti :
    “Leta yatangiye kugoboka Abaturarwanda b’amikoro make…”

  7. Leta yatangiye kugoboka Abanyarwanda b’amikoro make (Amafoto)
    Intore niganya yishakamo igisubizo Twahawe abayobozi badukunda natwe nituzabava inguma

  8. Leta yatangiye kugoboka Abanyarwanda b’amikoro make (Amafoto)
    Intore niganya yishakamo igisubizo Twahawe abayobozi badukunda natwe nituzabava inguma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *