Kuri uyu wa Kane, igihangange Lewis Hamilton yishimiye icyemezo cya Formula 1 cyo kugarura iri siganwa muri Afurika, ariko agaragaza kwigengesera ku kuba u Rwanda rwarahiswemo ngo ruzakire Grand Prix ya mbere y’umugabane mu myaka irenga mirongo itatu ishize.
Hamilton watwaye isiganwa inshuro zirindwi yavuze kandi ko yifuza kuguma mu irushanwa rya F1 kugeza mu myaka 40 kugira ngo arebe ko ashobora gusohoza inzozi ze zo gusiganwa muri Africa Grand Prix.
Uyu mukinnyi ukoresha imodoka za Ferrari aganira n’abanyamakuru mbere y’isiganwa rya United States Grand Prix rizaba muri iyi weekend nk'uko bitangazwa na AFP, yavuze ko azi impungenge zerekeye u Rwanda avuga ko zitagomba kwirengagizwa.
Ati: "Nibyo koko, ntabwo ari njye uhitamo aho tujya kandi, mu bisanzwe, hari ibibazo ku Isi yose muri iki gihe". Ati: "Nabonye inkuru nyinshi, ariko ndatekereza ko tugomba gucyemura iki kibazo twicishije bugufi."
Formula 1 yatangaje amasezerano y’imyaka 10 yo gusiganwa ku butaka bw’u Rwanda mu cyumweru gishize, bikaba biteganyijwe ko amasiganwa azatangira mu 2030 nyuma yo kubaka imihanda yabugenewe..
Isiganwa rya F1 riheruka ni South African Grand Prix ya 33 yabereye muri Afrika y’Epfo hafi ya Johannesburg mu 1993 ubwo Hamilton yari afite imyaka umunani gusa.
Hamilton waharaniye ko iri siganwa rigaruka muri Afurika imyaka myinshi, yagize ati: "Hariho byinshi tutazi."
"Gukurira mu Bwongereza, nta kintu na kimwe batwigishije kuri Afurika. Igomba kuba kuri gahunda…
"Ibibazo byinshi bafite hariya ni ingaruka z'ubukoloni ndetse no kwivanga k'uburengerazuba, ariko iyo ubonye abaturage, ubona “designs”nyinshi ziri hariya muri iki gihe. ‘Brands’ za mbere ziva muri Afurika, kandi ifite umutungokamere ukungahaye cyane”.
"Ndizera rwose, kandi ndacyafite ibyiringiro, ko Afurika yunga ubumwe. Nzi ko hari abantu benshi badashaka ko ibyo bibaho, kuko bazarushaho kugira imbaraga nibabikora, ariko ndacyizera ko ku cyiciro runaka bazabikora”.
"Kandi, byanze bikunze, kujyayo ntibisobanura ko wirengagije ibintu bibera hariya.
"Twizere rero ko abantu benshi batangira kwiyigisha bike ku bibera hariya, ibyabaye mu myaka amagana kandi nizera ko ibyo bizatuma habaho kuganira."
Mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo Lewis Hamilton yahishuye ko mu bihugu 10 bya Afurika amaze gusura yatura mu Rwanda, ndetse arushyira mu byo yifuza ko byakwakira amarushanwa yo gusiganwa mu modoka ya Formula 1.
Icyo gihe yagize ati “Maze kujya mu bihugu 10 bya Afurika ariko nakunze Kenya, ahari ho ‘Grand Prix’ sinzi ariko nk’u Rwanda by’umwihariko numvise ari ibihugu nabamo. Afurika y’Epfo yo ni nziza cyane. Numva ibyo ari byo bihugu byiza twajyamo (byaberamo Formula 1).”
Mu Ukuboza 2025, ubwo u Rwanda rwakiraga Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA), nibwo Perezida Kagame yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda rwatanze kandidatire yo kwakira Isiganwa rya Formula 1 ndetse ruza kubyemererwa muri uku kwezi.


